Umuherwekazi wamenyekanye nka Zari Hassan nyuma y’amezi abiri atandukanye n’umuherwe witwa Choppa wo muri Uganda akomeje kugaragaza ko aryohewe mu rukundo n’umukunzi we musha bigaragara ko ari umusore ukiri muto.
Zari Hassan uri mu rukundo na Shakib ugaragara nkaho akiri muto nubwo Zari yabihakanye ubwo yari mu kiganiro mu gihe abantu benshi bari barimo bamushinja gufatirana umwana ukiri muto.
Yagize ati”Kuki abantu ari abasazi? Shakib afite imyaka 30 kandi agaragara neza.”
Nubwo Zari yavuze ko umukunzi we mushya ari mukuru ntibikuraho ko yaba amuruta kuko kugeza ubu Zari afite imyaka 41 nubwo ahorana itoto ry’umwana w’imyaka 20.
Uyu muherwekazi ufite inkomoko muri Uganda ari naho umukunzi we mushya akomoka aherutse kugura imodoka ifite Plaque iri mu mazina ye, ibintu bikunze gukorwa n’abantu bakomeye kandi bafite agatubutse bitewe n’imisoro iri hejuru iyo modoka iba ishobora kwishyura.