Zari n’umugabo we Shakib bongeye kugaragara bishimanye mu rugendo nyobokamana

797
Shakib n'umugore we Zari mu rugendo nyobokamana

Zari Hassan n’umugabo we Shakib Lutaya bagaragaye bishimanye ndetse barikumwe mu rugendo nyobokamana nyuma ya byinshi byavuzwe ko batandukanye.

Amakuru yo gutandukana kwa Zari na Shakib yavuzwe nyuma y’amashusho yagaragaye Zari yishimanye na Diamond Platinumz wahoze ari umugabo we.

Zari yaje gusobanura ko aya mashusho ye na Diamond ntakindi yaragamije uretse ku kuba yari ayo kwamamaza ubwo Diamond yari muri Afurika y’Epfo.

Umubano wa Zari na Shakib wari umazemo igihe urimo ibibazo kuko mu Ugushyingo no mu Ukuboza aba bombi bashyamiranye bigatuma buriwese ku ruhande rwe asiba amafoto y’undi ku rubuga rwa Instagram.

Tariki 27 Gashyantare 2024 nibwo Zari yari yatangaje ko yamaze gutandukana na Shakib Lutaya ni nyuma y’andi mashusho yari yagaragaye Shakib azinga utwe.

Nyuma y’ibyo byose, aba bombi bakaba bagaragaye bishimanye ndetse bari mu rugendo nyobokamana aho bihamywa ko ari muri Saudi Arabia.

Yifashishije Snapchat, Zari yerekanye urugendo rwe n’umugabo we n’itike ihenze (Business class) mu ndege ya Emirates igana Dubai maze yandikaho amagambo agira ati;”Umrah2024.”

Ubusanzwe ‘Umrah’ ni urugendo nyobokamana rukorwa n’abo mu idini ya Islam hagamijwe kwihana ibyaha. Uru rugendo rukaba rukorwa mu kwirinda ubukene n’ibibazo mu buzima.

Wanyura hano usoma inkuru ifitanye isano n’iyi: https://www.amakurumashya.rw/zari-hassan-yatangaje-ko-yatandukanye-numugabo-we-baherutse-gukora-ubukwe/