Zari Hassan yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we baherutse gukora ubukwe

835
Shakib na Zari

Umushoramarikazi wanamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga umugande Zari Hassan yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Lutaya bari bamaze igihe bakoze ubukwe.

Ibi Zari yabitangaje ubwo yaganiraga na Millard Ayo, yavuze ko yatandukanye n’umugabo we ku bwumvikane bw’impande zombi.

Bihabanye n’ibyari bimaze iminsi bivugwa ko urugo rw’aba bombi rwasenyutse nyuma y’amashusho yagiye hanze Zari Hassan ari kumwe n’uwari umugabo we Diamond Platinumz bafatanye ibiganza ndetse ubona ko bishimanye, Zari yatanze ukuri ku gutandukana kwabo.

Zari yavuze ko gutandukana n’umugabo we Lutaya ntaho bihuriye n’ayo mashusho ye ari kumwe na Diamond Platiunmz banabyaranye.

Yagize ati;”Shakib nange twagiranye ibibazo na mbere. Ni nayo mpamvu mu Ugushyingo no mu Ukuboza nafashe umwanzuro wo gusiba amafoto ye kuri Instagram yange. Twari dufitanye ibibazo bikomeye, kandi si uko nafashe amashusho mvuga ko Shakib yavuye muri Afurika y’Epfo.

Ni nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Shakib azinga utuntu twe bigaragara ko yaragiye (yari yahukanye). Iki ni nacyo gihe byahise bitangira kuvugwa ko yaba agiye kubera amashusho ya Zari na Diamond bishimanye.

Nyuma y’aha hagaragaye amashusho Shakib ari kumwe n’umuhanga mu kuvanga imiziki (Deejay) w’umugande witwa Dj Alisha.

Zari yavuze ko Shakib na Dj Alisha batangiye guteretana muri 2019, rero ngo gufata amashusho ari kumwe nawe byari nko mu buryo bwo kwihorera kuri Zari. Avuga ko Shakib yahaye amashusho ye na Dj Alisha ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga ngo biyasakaze hose.

Zari avuga yasabye imbabazi Shakib ndetse avuga ko azi neza ikosa yakoze ndetse arisabira imbabazi.

Yagize ati;”Ikosa nakoze ni uko ntabwiye Shakib ko nakoranye amashusho y’ubucuruzi na Diamond. Aho niho ntakoze neza. Nawe yaratunguwe maze avuga ko ari ukumwubahuka kuba ndi kumwe na se w’abana bange. Ibyo nabisabiye imbabazi.

Zari na Shakib basezeranye tariki 3 Ukwakira 2023 muri Afurika y’Epfo. Zari w’imyaka 43 y’amavuko akaba arusha umugabo we bamaze gutandukana Shakib imyaka 13 kuko we afite 30.