WIBABARA
Wenda isi yose yakurakarira
Urukundo rwayo rugashira
Ikizere cyawe kigatikira
Gusa ihorere nzakubikira
Ntakizankoma munkokora
Amarira yawe wiyabogora
Muburanga ntawugucura
Mubupfura wabaye bucura
Ibyo iteka nzabikubahira
Simbuze byose ndakwikundira
Hose mba numva naguhobera
Nubwo rubanda babinyangira
Ngo imfura ishenjagira ishira
Sinibagiwe ko ntacyo ngira
Simbuze byose ndakwikundira
Icyo cyo rwose nakirahira
Nubwo bigoye kukinyubahira
Ngaho niba unkunda rahira
Nubwo indwara zinyibasira
Ubuzima bugenda buzahara
Nubwo imvi nazo zagaragara
Izabukuru zikaza nkazahara
Sinifuza kukubona uhogora
Bibaye rwose nahasebera
Shenge ubuzima buragora
Ndetse gukunda birenze kugora
Ariko niragije nyirigira
Nubwo ntazi neza icyo ampangira
Ntaragenda nzakuririmbira
Abakwanga ndenda mbabara
Nzabahigira kubarimbura
Kuva kera ndakwikundira
Nubwo mbona ntacyo bimarira
Nubwo iyi si imfungira inzira
Mvoma ku isoko yamarira
Hora ayawe nzayakuririra
Kugeza ku iruhuko ridashira
Mwali nise bwiza budashira
Nkamuhimba bwiza bwa Mashila