spot_img

yongerewe amasezerano muri liverpool

Mohamed Salah yashyize umukono kuri kontaro nshya y’imyaka itatu akina muri Liverpool.

BBC Sport yumva ko ayo masezerano – afite agaciro k’arenga 350,000 by’amapawundi (angana na miliyoni 433 mu mafaranga y’u Rwanda) ku cyumweru – atumye uyu mukinnyi w’imyaka 30 aba uwa mbere uhembwa amafaranga menshi cyane mu mateka y’iyi kipe.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Misiri yari asigaranye umwaka umwe kuri kontaro yari asanzwe afitanye na Liverpool, ndetse hari habayeho gushidikanya niba azaguma muri iyi kipe.

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yagize ati: “Ni cyo cyemezo cyiza cyane kuri twebwe kikaba n’icyemezo cyiza cyane kuri we. Ni uwacu, ni ko mbitekereza. Ubu iyi ni yo kipe ye”.

“Iki ni ikintu cyihariye ku bafana bacu cyo kwishimira kurushaho muri iyi mpera y’icyumweru. Ndabizi ko muri iri joro [ku wa gatanu] habaho kwishimira iyi nkuru”.

Salah amaze gutsinda ibitego 156 mu mikino 254 amaze gukinira Liverpool mu myaka itanu amaze ayigezemo avuye mu ikipe ya Roma.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande yagize ati: “Ndumva meze neza cyane kandi mfite amashyushyu yo gutsindira ibikombe hamwe n’ikipe. Ni umunsi w’ibyishimo kuri buri wese. Turi mu mwanya mwiza wo guhatanira buri kintu cyose”.

Hamwe na Liverpool, Salah yatsindiye igikombe cya Champions League, Premier League, FA Cup, League Cup, igikombe cy’isi cy’ama clubs na UEFA Super Cup.

Yanatsindiye cyangwa asangira ibihembo bitatu by’urukweto rwa zahabu by’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Premier League.

Ari muri Liverpool, yanagenwe inshuro ebyiri nk’umukinnyi w’umwaka n’ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga mu Bwongereza.

Umutoza Klopp yagize ati: “Sinshidikanya ko imyaka myiza cyane ya Mo ikiri imbere hazaza. Kandi ibyo bifite icyo bivuze, kuko imyaka itanu ya mbere hano yayikozemo iby’umunyabigwi”.

Uku kongera kontaro kwa Salah kuje nk’ikintu cyo kongerera imbaraga iyi kipe, nyuma yuko rutahizamu mugenzi we, Umunya-Sénégal Sadio Mané, yerekeje mu ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage kuri iyi mpeshyi.

Muri uyu mwaka, Liverpool yatsindiye igikombe cya FA Cup n’igikombe cya Carabao Cup.

Ariko yari irimo no guhatanira ibikombe bine kugeza mu cyumweru cya nyuma cy’umwaka w’imikino, ihusha ho gato igikombe cya Premier League ndetse itsindwa igitego 1-0 na Real Madrid ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Check out other tags:

Most Popular Articles