spot_img

Yavumbuye ko yashyingiranwe n’umugore mugenzi we nyuma y’amezi 10 babana

Umugore ntiyigeze amenya ko umugabo we mu by’ukuri yari umugore mugenzi we wihishe akigira umugabo kugeza hashize amezi 10 bashyingiranywe.

Umugore wimyaka 22, wamenyekanye ku mazina ye ahinye ya NA, yatangarije inkuru ye ku mbuga nkoranyambaga hanyuma ihita imenyekana hose.

Byaje nyuma y’uko uregwa uzwi nka AA, yitabye urukiko rukuru rwa Jambi muri Indoneziya ku wa kabiri, 14 Kamena.

Umugore watanze ikirego yavuze ko yandikiranye na AA ku rubuga rwo gukundaniraho muri Gicurasi 2021.

Uregwa yavuze ko ari umuganga w’inzobere mu kubaga wabyigiye muri Amerika ndetse akaba n’umucuruzi uherutse kwinjira mu idini ya Islam kandi ashaka umugore.

Uwatanze ikirego yavuze ko yamwizeye maze bashyingiranwa nyuma y’amezi atatu mu muhango witwa nikah siri, wemewe n’idini ariko utemewe na leta.

Bombi ngo ntibashoboye gushyingirwa mu mategeko kubera ko umukwe atashoboye kwerekana ibyangombwa bisabwa.

Abasgeni bamaranye amezi menshi mu nzu y’ababyeyi b’uwatekewe umutwe. Hagati aho, ababyeyi b’uyu mugore bagize amakenga kubera ko uyu mugabo [AA] yakomeje kubasaba amafaranga kandi ntashobore gutanga ibyangombwa bye.

Nk’uko Coconuts.co ibivuga, ariko, abagize umuryango w’uyu mutubuzi ndetse n’inshuti ze bagiye bamushyigikira uko bashoboye.

Kugira ngo adakomeza guhatwa ibibazo, umutubuzi yakuye umugore we mu muryango we maze amujyana ahitwa i Lahat, mu majyepfo ya Sumatra, muri Indoneziya.

Agezeyo, uyu mugore yamaze amezi menshi afungiwe mu rugo kandi abuzwa kuvugana n’undi muntu uwo ari we wese. “Umugabo” we na we yagenzuraga imari yabo.

Muri Mata, umubyeyi wa NA yagize amakenga avugana na polisi ya Jambi ikurikirana aba bombi i Lahat.Ubwo abapolisi babazaga, AA byagaragaye ko ari umugore ufite izina ryukuri ryanditseho EY. Mu mezi 10 bamaze bashyingiranywe, umuryango wavuze ko wahombye ibihumbi 16.537 by’amapawundi.

Nyuma yo kubazwa ku mbuga nkoranyambaga uko bombi bakoraga imibonano mpuzabitsina yabo, uyu mugore watuburiwe yavuze ko “umugabo” we yahoraga azimya itara akamufunga amaso akoresheje agatambaro mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mutekamutwe yabwiye abapolisi ko yakoreshaga intoki kugira ngo ashimishe umugore we, ariko uwatuburiwe avuga ko bishoboka ko EY yakoresheje ibikinisho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsinamu gihe bateraga akabariro

NA yavuze kandi ko uyu mutubuzi EY yagerageje kumwica amutegeka gusimbukira mu ruzi kandi yari abizi neza ko atazi koga.

Urubanza rw’aba bombi ruracyakomeje mu rukiko rwa Jambi.

Check out other tags:

Most Popular Articles