spot_img

Yamazi ya Pasiteri yejejwe abayanyoye baguwe nabi bidasubirwaho 


Abayoboke bamwe b’itorero ryitwa Prophetic Healing and Deliverance (PHD) Ministries church,ryashinzwe n’Intumwa Walter Magaya, bagaragaye mu mafoto yasangijwe kuri interineti, batonze umurongo bari kunywa amazi ya robine nyuma yo kubwirwa ko yejejwe n’Imana.

Icyakora amafoto yakwirakwijwe yagaragaje bamwe mu bari bamaze kunywa kuri ayo mazi baryamye hasi aho bishoboka ko yaba yabaguye nabi.

Magaya aherutse gushyira imigezi enye ku rusengero rwe ndetse avuga ko amazi aziturukamo yejejwe ndetse ko uzanywa amazi yo kuri iyo migezi azagubwa neza.

Uyu muhanuzi yahishuye ko izo robine zigize igicaniro cye gishya, yongeyeho ko zose zejejwe mu buryo butandukanye

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Hano hari imigezi 4 kandi yose yarejejwe. Ugomba kunywa kuri buri mugezi kuko ifite amavuta atandukanye kandi yateganyijwe mu buryo butandukanye. Uratumiwe kunywa no guhura n’abantu bawe. »

Hariho kandi amafoto ya bamwe mu bayoboke “bigaragambyaga” nyuma yo kunywa ayo mazi akabamerera nabi.

 

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img