Wiz Khalifa yashyize Kanyombya kuri Instagram

513
Kanyomya - Wiz Khalifa

Umuraperi ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Wiz Khalifa yashyize kuri Instagram amashusho y’umunyarwanda Kanyombya.

Ni amashusho Kanyombya wamenyekanye muri sinema nyarwanda yakoreye ku muyoboro wa YouTube wa X Large TV.

Muri aya mashusho, Kanyombya akoresha igitutsi gisanzwe gikoreshwa mu Cyongereza ariko agahimba n’ibindi nabyo akabikoresha.

Ni amashusho amaze igihe asakazwa ku mbuga nkoranyambaga, Wiz Khalifa nawe yabaye umwe mu mubare w’abasakaje aya mashusho abinyujije ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram “Instagram story.”

Wiz Khalifa w’imyaka 36 y’amavuko yamanyekanye mu ndirimbo zirimo ‘See you again’, ‘Black and yellow’, ‘Young, wild and free’, ‘KK’, ‘we own it’ n’izindi.

Wiz Khalifa yashyize kuri story ye amashusho ya Kanyombya