Umwaka wa 2020 niwo TikTok yigaruriye imitima ya benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, ubwo Covid-19 yatumaga abantu bari mu ngo zabo batekereza uburyo barushaho kwidagadura bifashishije urubuga rwa TikTok n’izindi.
Uru rubuga rwanabaye umugisha kuri khabane Lame wamenyekanye ku izina rya ‘Khaby Lame’.
Urugendo rw’ubuzima bushya by’uyu munyarwenya rwatangiye ubwo we n’umuryango we (ababyeyi bamubyara) bavaga muri Senegal bakerekeza ku Mubagane w’u Burayi mu Butaliyani bagiye gushaka ubuzima.
Ibyo bibwiraga siko byagenze kuko bakigerayo ubuzima bwakomeje kubagora, Lame aza kubona akazi ko gukora muri restaurant aho yahembwaga 1000$ ku kwezi, amafaranga atari menshi ugereranyije n’ubuzima bwo muri biriya bihugu.
Ubwo hateraga Covid-19, uyu musore nta kazi yagiraga kuko hari hashize igihe yirukanwe. Burya ngo ikitari icyawe ntikiba ari icyawe.
Kugira igitekerezo cyo gusetsa abantu ku mbuga nkoranyambaga Lame ntiyibwiraga ko bigiye kumuhindurira ubuzima.
Amashusho ya mbere yashyize kuri TikTok, abantu babiri bonyine nibo bayarebye. Abo ni umubyeyi we n’umuturanyi wabo, naho mu kwezi kwa mbere ayashyizeho, yarebwe n’abantu icyenda, abamukurikira ari babiri gusa.
Ntiyacitse intege kuko uko iminsi yashiraga abantu barushijeho kumva ubutumwa bwe ndetse batangira kumwishimira, amashusho ye atangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye andi aza agaragaza abantu bigana uburyo akoramo ibintu.
Abamukurikira bakomeje kwiyongera kugera ubwo atangiye kwishyurirwa ako kazi ko gusetsa abantu, ibyari inzozi bitangira kuba impamo.
Ati “Hano mu Butaliyani nkorera amafaranga nkaba nafasha umuryango n’inshuti, ni ibintu binshimisha cyane kandi bikantera ishema.”
Lame w’imyaka 22 yaje kugira abamukurikira basaga miliyoni 140 mu gihe cy’imyaka ibiri, ibimugira uwa kabiri ukurikirwa kurusha abandi ku Isi kuri uru rubuga nyuma y’umubyinnyi w’Umunyamerika Charli D’Amelio.
Ibi byatumye ahita asinyana amasezerano na sosiyete zikomeye zirimo iy’imideli yo mu Budage izwi nka Hugo Boss, igurisha imyenda, ibikoresho, inkweto n’imibavu.
Yagiye akorana n’amasosiyete menshi mu bikorwa byo kwamamaza kuko yari amaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Uyu musore kandi yagiye atumirwa mu bitaramo bikomeye, ahura n’abakomeye b’ingeri zitandukanye barimo abahanzi n’abakinnyi b’ibyamamare mu mupira w’amaguru. Uburyo asetsamo kandi bwakoreshejwe n’abandi bantu b’ibyamamare mu ngeri nyinshi.
Kuri ubu Lame abarirwa umutungo wa miliyoni 6$.