Umupira w’amaguru ni kimwe mu bihuruza amahanga, abantu bagahurira ku kibuga basabana bihera ijisho abantu 22 biruka inyuma y’umupira, iyo bigeze ku gikombe cy’Isi biba akarusho kuko buri wese aba afite ikipe y’igihugu ari inyuma ndetse yifuriza kucyegukana.
Uko bwije n’uko bucyeye amateka arandikwa, buri muntu wanditswe mu mateka y’isi, yavutse atazi ko azabikora, ariko yisanga yabaye ikimenyabose. Muri Qatar hakomeje kubera imikino y’igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru mu bagabo, amakipe amwe yaratashye, andi aracyahatana ashaka uzagera ku mukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi ni umwe mu ikurikirwa n’abatari bake hirya no hino ku isi, havugwa abakinnyi b’amakipe ari buhatane ariko burya urubanza rwabo ruba rukiranurwa n’umuntu umwe, uri mu kibuga hagati “umusifuzi mukuru”.
Uwo yari umubiligi John Langenus mu 1930 ubwo yasifuraga finale ya mbere y’igikombe cy’Isi yahuzaga Uruguay na Argentine.
Hari ku wa 30 Nyakanga 1930 kuri sitade ya Estadio Centenario mu Mujyi wa Montevideo muri Uruguay, ubwo iki gihugu cyari cyakiriye irushanwa cyakinaga na Argentine ku mukino wa nyuma wa mbere y’igikombe cy’Isi, umukino warangiye Uruguay itsinze ibitego 4-2.
John Langenus yaserutse mu kibuga mu ikote na karavate
John Langenus ubwo yasifuraga umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya mbere mu 1930, yaserutse mu kibuga mu mwambaro mwiza cyane ufatwa nk’uw’abasobanutse, yari yanigirije karavate (Tie), ndetse yashyizeho agakote, utibagiwe n’ishati.
Ntabwo imyambarire ye ari nk’iyo tubona ubu abasifuzi baba bambaye, kuko we yari yambaye nk’uwabukereye mu kirori cy’umusore ugiye kuzana umugeni we, gusa kuri ubu umusifuzi aba yambaye imyambaro ya siporo, ikabutura n’umupira ndetse yashyizemo inkweto z’abakinnyi.