spot_img

Umunsi kumunsi tugenda tubona abanyempano  bagiye batandukanye bazamuka cyane cyane mugisata k’imyidagaduro, nyamara bamwe muribo urugendo rwo kwamamara ngo bagaragarize  isi muri rusange ibyo bashoboye ntiruba rworoshye.

Kurubu hari ibyamamare tubona nyamara tubona ibyo bagezeho ubu ariko ntitujya tumenya inzira banyuzemo kugirango bagere kururwo rwego, tuzi abahanzi nka The Ben, Bruce Melody, Riderman, Danny Nanone  nabandi aba bose twagiye tubabona mundirimbo zabanzi Bari baragafashe icyo gihe bazamukaga  babifashisha ariko ubu bikaba byaraje gucamo.

Kurubu hari kuzamuka umusore ufite impano idasanzwe mukuririmba, doreko amaze gukundwa nabatari bake bumvishe ibihangano bye mugihe gito amaze mumuziki.

Amazina ye yitwa NDUWAYO Anselme uzwi ku izina rya King Ansel nkizina akoresha mubuhanzi.

King Ansel ni umusore w’imyaka 23  uvuka iyo mucyaro mu Karere ka Kamonyi mumurenge wa Kayenzi akagali ka Nyamirama ariko kurubu akaba yibera I Kigali kubwimpamvu zo zakazi akora kaburi munsi,  gusa nubwo avuka mucyaro ntibimubuza kwigarurira imitima yabanyarwanda bakomeje kumva umuziki we.

Uyu musore akaba amaze gusohora indirimbo ebyiri arizo Umwari, na APR FC batsinde, izi ndirimbo zose yazikoze mubushobozi yishatseho, gusa iyo ndirimbo yakabiri aka yarayifatanyije n’umuhanzi nawe ukizamuka.

Aganira n’itangazamakuru King Ansel yatangaje ko yiyumvishemo impano y’ubuhanzi afite imyaka 13 ikomeza kugenda ikura kugeza muri 2022 aho yabonye ubushobozi bwo kuba yasohora indirimbo ye yambere yise Umwari, agakomeza avugako afite indirimbo nyinshi ariko aziri hanze akaba Ari ebyiri gusa kubwimpamvu z’ubushobozi.

Umuhanzi King Ansel akaba yaratangajeko kurubu Ari gushaka umutera nkunga wamufasha mumuziki we akaba yabasha gusohora indirimbo afite zitarajya hanze,

Uyu musore Kandi wumuhanga cyane kurubu ibihangano bye yamaze kubigeza kukinyamakuru gikomeye hano mu Rwanda cya RBA, ibihangano bye bikaba bigiye kujya bikinwa kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, kuriwe avugako arikintu gikomeye kuba RBA yaremeye kumufasha.

Akomeza avugako kurubu amarembo afunguye kuri buri wese ushaka kumushyigikira mumuziki we kuko ashaka kwerekana ibimurimo.

Akaba asaba abafite ibinyamakuru bitandukanye yaba ama Radiyo, Televiziyo, ibinyamakuru byandika, ama YouTube channel nibindi  ko bamufasha kugaragaza impano ye.

King Ansel kurubu akaba nta muterankunga afite. Gusa abashaka kumushyigikira bakaba bashobora kubona ibihangano bye kuri YouTube channel ye yitwa King Ansel.

King Ansel ubusanzwe akora akazi kubushoferi akaba arinako kamufasha kubaho ndetse akabasha no gukora umuziki mubushobozi bwe, kuriwe avugako afite ikizere ko azabona uko yagaragariza isi impano ye.

King Ansel umusore utangaje cyane avugako injyana iyariyo yose yayikora kuko bimworohera gukora umuziki kuko Ari mpano ye, gusa akaba avugako akunda injyana ya Hipapu kuko kurubu nindirimbo ye 3 ashaka gusohora Ari Hipapu

Check out other tags:

Most Popular Articles