Volleyball: Uwari umwarimu, ubu ni umukinnyi ukomeye wa APR VC

817

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2024 nibwo ikipe ya APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona ya volleyball y’uyu mwaka itsinze Kepler VC imikino 2-1.

Umukunzi wa volleyball wese wabashije gukurikira iyi mikino ya playoffs by’umwihariko imikino y’ikipe ya APR VC kuva muri 1/2 k’irangiza ndetse n’imikino yo kwishyura muri shampiyona, ntawashidikanyije ku buhanga bw’umukinnyi ukina nka Passeur (Setter) wa APR VC.

Benshi n’ubwo batari basanzwe babona uyu mukinnyi gusa batangariye ubuhanga bwe, bemeza ko ari imwe mu ntwaro zikomeye zafashije APR VC guhigika andi makipe arimo Kepler VC, REG VC na Police VC maze ikegukana igikombe cya shampiyona.

Ese Passeur wa APR VC ni muntu ki?

Amazina ye ni Paul AKAN, akaba akomoka mu gihugu cya Ghana. Akan akaba afite imyaka 27 y’amavuko, n’ubwo yatangiye gukina volleyball kera gusa uyu ni umwaka we wa mbere akina volleyball nk’uwabigize umwuga.

Ubundi yakinaga volleyball yo ku mucanga (Beach volleyball) ndetse ahagararira igihugu cya Ghana. Yakinnye amarushanwa akomeye arimo irushanwa rya Beach Volleyball Championships ryabereye i Rome muri 2022.

Akan muri Beach Volleyball

Ubuhanga bumwe bumuranga burimo no kumenya kwataka n’ubwo atarizo nshingano aba afite mu kibuga abukura muri beach Volleyball.

Uretse ikipe ya APR VC akinira kuri ubu, Akan yakiniye andi makipe nka Ghana Police na Ghana Prisons zose z’iwabo muri Ghana ndetse umwaka ushize wa 2023 yanyuze muri Nigeria.

Nyuma yo gufasha ikipe ya APR VC gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka wa 2023-24, Akan yavuze ko yishimiye cyane gutwara iki gikombe, anahishura ko zari inzozi ze.

Aganira n’AMAKURUMASHYA yagize ati;”Izi ni inzozi zabaye impamo, ndishimye cyane. Nshyimiye cyane abakinnyi ba APR VC kuko bameze nk’umuryango.

Yemeza ko kandi shampiyona y’u Rwanda iri ku rwego rwiza aho ashobora kuyiha amanota 7/10 muri shampiyona zo muri Afurika.

Ibyihariye kuri Akan

Akan avuga ko mu bataka (Hitter) b’ikipe ya APR VC yemeramo GATSINZI Venuste (Opposite) kurusha abandi, ibi bikaba binagaragarira mu mukino aho akunze kumukoresha cyane ariko kandi Gatsinzi ntamutenguhe ahubwo akamukorera amanota.

Uretse kuba ari umukinnyi wa volleyball, Akan ni n’umwarimu w’isomo ry’imibare, uyu akaba ariwo mwuga yanakoraga mu gihe atakinaga volleyball nk’uwabigize umwuga.

Abakinnyi benshi usanga bambara umubare runaka kubera impamvu runaka, ibi nibyo byatumye AMAKURUMASHYA tubaza Paul Akan impamvu yaba yambara umubare 9 ku mwambaro we.

Yagize ati;”Natunguwe cyane no guhabwa kwambara uyu mubare ubwo nageraga mu Rwanda. Singe wahisemo ahubwo ni kapiteni wayimpaye.

Yakomeje agira ati;”Umubare 9 n’ubundi niwo nahoze nambara ubwo nakinaga muri Ghana gusa nta mpamvu yindi yihishe inyuma yo kwambara uwo mubare.

Akan yaje muri APR VC mikino yo kwishyura ya shampiyona, avuga ko ahari mu gihe cyose APR VC yaba imwifuza.

Akan yagoye bikomeye Kepler VC
Akan yumva inama z’umutoza wungirije wa APR VC
Akan wambaye numéro 9 mu mugongo