Ni igikombe cy’Afurika cy’umukino wa volleyball mu bari n’abategarugori gitegerejwe kuba tariki ya 16 – 26 Kanama 2023, kikazabera i Yaounde muri Cameroon. Tariki ya 15 nibwo hazamenyekana uko amakipe azahura naho igihe ntarengwa ku makipe yose y’ibihugu kuba yageze muri Cameroon ni tariki 14 Kanama 2023. Izaba ari inshuro ya 4 u Rwanda rwitabira iyi mikino kuko ubwo ruheruka kuyitabira ni muri 2007 icyo gihe rwatahanye umwanya wa 10, 2011 icyo gihe rwatahanye umwanya wa 9 na 2021 ubwo iyi mikino yaberaga mu Rwanda gusa u Rwanda ruza kuvanwamo itarangiye kubera gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa. Iki gikombe kiba buri myaka 2 kikazaba kiba ku nshuro yacyo ya 21 aho cyatangiye gukinwa mu 1976. Igi gikombe cyakabaye cyarakinwe tariki ya 6-18 Kanama 2023 gusa kiza gusubikwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball muri Afurika CAVB, impamvu yatanzwe ni uko ngo ari amarushanwa menshi yarahuriranye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori n’umutoza mukuru Paulo de Tarso Milagress yatangiye umwiherero wo kwitegura iki gikombe tariki ya 16 Nyakanga 2023. Ni umwiherero wakorerwaga muri Gymnase ya Kimisagara, watangiye ari abakinnyi bagera kuri 28 gusa kuri ubu umutoza yamaze gutoranya urutonde rw’abakinnyi 14 u Rwanda ruzifashisha muri iki gikombe cy’Afurika ndetse iyi kipe irahaguruka mu Rwanda muri iri joro ryo ku wa 09 Kanama 2023. Abakinnyi bahaguruka i Kigali barimo abatanga imipira (Passeuses)NDAGIJIMANA Iris (RRA WVC) na UWERA Lea (Police WVC); abataka (Receiver & Opposite) MUNEZERO Valentine (APR WVC), MUKANDAYISENGA Benitha (APR WVC), NZAMUKOSHA Olive (RRA WVC), UWIMANA Christine (RRA WVC), YANKURIJE Françoise (RRA WVC) na NISHIMWE Claire (RRA WVC), Abakina hagati (Central/fixeuses) ni UWIRINGIYIMANA Albertine (APR WVC), DUSABE Flavia (APR WVC), MUSABYEMARIYA Donatha (APR WVC) na MUSANIWABO Hope (RRA WVC), Libero ni UWAMAHORO Béatrice (APR WVC) na MUGWANEZA Yvonne (Ruhango WVC).
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba ni muri 2021 ubwo ryaberega mu Rwanda muri BK Arena, icyo gihe u Rwanda rwavanywemo ritarangiye kubera gukinisha abakinnyi batari bafite ibyangombwa ndetse bamwe mu bari mu ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda FRVB icyo gihe barabiryojwe, bamwe baranafungwa. Ntibyarangiriye aho kuko na shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa volleyball icyo gihe yarahagaritswe mu gihe cy’umwaka wose kandi mu byiciro byombi. Icyo gihe ikipe ya Cameroon n’iyo yegukanye igikombe itsinze ikipe y’igihugu ya Kenya.
Ikipe ya Kenya ni yo imaze gutwara iki gikombe inshuro nyinshi kuko yagitwaye inshuro 9, ikurikirwa Misiri yagitwaye inshuro 3, Cameroon na Tunisia nazo zagitwaye inshuro 3.