Volleyball: u Rwanda ntirworohewe mu gikombe cy’Afurika 

1006

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu ngimbi zitarengeje imyaka 18 imaze gutakaza imikino itatu ikurikirana mu Gikombe cy’Afurika cy’Abatarengeje imyaka 18, U18 African Nations Championship, kiri kubera muri Tunisia mu mujyi wa Sfax.

U Rwanda rwakinnye umukino wa mbere tariki 24 Kanama 2024, uyu mukino u Rwanda rwatsinzwe rurushwa na Algeria amaseti 3-0 (25-19, 25-9, 25-15).

Umukino wa kabiri u Rwanda rwawukinnye ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 rukina na Morocco, Morocco yatsinze uyu mukino biyoroheye ku maseti 3-0 (25-11, 25-21, 25-19).

Kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2024 u Rwanda rwakinnye umukino warwo wa gatatu kuri Palais Des Sports d’El Menzah, ni umukino rwakinnye na Tunisia ari nayo yakiriye irushanwa.

Uyu mukino nawo warangiye u Rwanda rutsinzwe na Tunisia amaseti 3-0 (25-19, 25-16, 25-21).

Mu mikino itatu imaze gukinwa, ingimbi z’u Rwanda z’umutoza Dominique Ntawangundi ntizirabasha no kubona iseti imwe.

U Rwanda rukaba rusigaje gukina imikino ibiri, uwa Misiri n’umukino wa Kenya.

Nk’uko byemejwe mu nama yo gutegura iri rushanwa, amakipe yose yaryitabiriye akaba agomba kuzengurukana.