VOLLEYBALL: Shampiyona igiye gukomeza hakinwa Phase 1, Round 3

320

Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo no mu bari n’abategarugori irakomeza muri izi mpera z’icyumweru hakinwa Phase 1, Round 3, Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bari n’abategarugori zirwanira kuguma ziyoboye.

Nyuma ya round 2 zimaze gukinwa, mu bagabo urutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Police VS n’amanota 12, REG VC ni iya kabiri n’amanota 9 inganya na Kepler VC, Gisagara VC na APR VC ziyikurikiye.

IPRC NGoma iza ku mwanya wa 6 n’amanota 6, KVC ni iya 7 n’amanota 6 naho Kirehe VC, EAUR VC, na IPRC Musanze ziracyafite ubusa kuko ntamukino n’umwe ziratsinda.

Mu mpera z’iki cyumweru ku munsi wo ku wa gatandatu imikino itegerejwe kubera muri Ecole Notre Dame des Anges i Remera naho indi ikazabera muri Kepler College i Kinyinya:

Imikino izabera muri Ecole des Anges ni:

09:00 Police VC VS KVC

10:00 Kirehe VC VS REG VC

18:00 Kepler VC VS Gisagara VC

Imikino izabera muri Kepler ni:

09:00 EAUR VC VS IPRC Musanze

10:30 APR VC VS IPRC Ngoma

Mu kiciro cy’abari n’abategarugori nabo bageze muri Phase 1, Round 3. Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze kuri ubu ruyobowe n’ikipe ya RRA WVC n’amanota 9, ikurikirwa na Police WVC n’amanota 8, APR WVC iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 7 naho Ruhango VC ni iya kane n’amanota 3.

Ikipe ya EAUR WVC ikiri nshya muri shampiyona ntirabasha kubona inota hamwe na IPRC Kigali iza ku mwanya wa 6 akaba ari nayo ya nyuma.

Mu mpera z’iki cyumweru ku wa gatandatu mu bari n’abategarugori hategerejwe imikino 3 yose izabera muri Ecole Notre Dame des Anges i Remera;

12:00 EAUR WVC VS Ruhango VC

14:00 APR WVC VS IPRC Kigali

16:00 RRA WVC VS Police WVC

Abakunzi b’umukino wa volleyball mu Rwanda, iyi mikino yose bazayikurikirana ku munsi wo ku wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024. Imwe mu mikino yo kwitega by’umwihariko ni umukino uzahuza Kepler VC na Gisagara VC mu bagabo n’umukino uzahuza RRA WVC na Police WVC mu bari n’abategarugori.