Police VC yatsinze REG VC amaseti 3-0 mu mukino wabimburiye indi muri shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 nibwo shampiyona ya volleyball y’u Rwanda yatangiye, REG VC yakinaga na Police VC muri Petit Stade i Remera, ni umukino witabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, Ngarambe RaphaĂ«l ndetse n’abakunzi batari bake b’umukino wa volleyball bari baje kwihera ijisho.
Umukino watangiye amakipe agendana mu manota gusa REG VC ikarangwa n’amakosa menshi arimo kwica receptions no kutataka imipira neza, iyi seti yarangira Police VC iyitwaye ku manota 25-19.
Iseta ya kabiri ntiyigeze iba nziza na mba kuri REG VC kuko yayitsinzwe itagejeje amanota 15 ibizwi nka ‘Sous quinze’ muri volleyball, iyi seti yarangiye Police VC iyitwaye ku manota 25-14.
Mu iseti ya gatatu, imibare yabanye myinshi umutoza wa REG VC Patrice Ndaki Mboulet nyuma y’uko n’umwe mu bakinnyi yagenderahago Thon Maker Madol yagize ikibazo cyo mu ivi ry’ibumoso bituma atabasha gukomeza umukino.
Byabaye ngombwa ko umutoza wa REG VC ahita ashyira Gideon Angiro inyuma (Opposite), ashyira Tugume imbere na Kavalo Akumuntu wari wabanje mu kibuga.
Ibi ntamusaruro na muke byigeze bitanga ku ikipe ya REG VC dore ko ku rundi ruhande Police VC y’umutoza Musoni Fred yarimeze neza cyane guhera kuri passeur wayo Mugisha Emmanuel wigaragaje muri uyu mukino, Kwizera Eric watakaga ubudahagarara na fixeur Twagirayezu Emmy wari nk’urukuta rw’amabuye kuko ntawamucagaho, ntawakwirengagiza umunya-Brazil Matheus n’umunyasudani y’Epfo James Achul watakiraga inyuma nabo bazonze bikomeye REG VC.
Iseti ya gatatu yarangiye ari amanota 25 ya Police VC ku manota 11 ya REG VC, umukino wahise urangira Police VC itsinze REG VC amaseti 3-0.
Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatandatu, saa yine z’igitondo EAUR irakina na RP Ngoma naho saa kumi n’imwe z’umugoroba habe undi mukino ukomeye cyane urahuza Kepler VC na Gisagara VC.