Volleyball: Ninde utwara igikombe cya Shampiyona? 

43

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Werurwe 2025 hateganyijwe umukino wa mbere wa nyuma wa kamarampaka (Playoffs) hagati ya APR VC na Police VC muri Petit Stade i Remera.

Uyu mukino uratangira saa mbiri z’ijoro nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uhuza Kepler VC na REG VC.

Umukino wa nyuma: APR VC na Police VC 

APR VC na Police VC ni amakipe aziranye cyane dore ko muri uyu mwaka w’imikino amaze gukina imikino ine, APR VC y’umutoza Sammy Mulinge yatsinzemo ibiri, Police VC y’umutoza Musoni Fred nayo itsindamo ibiri.

APR VC niyo kipe yonyine yabashije gutsinda Police VC muri shampiyona y’uyu mwaka ndetse yanayitsinze ubwo yayitwara igikombe cy’imikino yo mu karere gatanu (CAVB Zone 5 2025) yabereye mu Bugande.

Police VC yo yatsinze APR VC mu mukino ubanza wa shampiyona ndetse yongera kuyitsinda mu guhatanira umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Ubutwari.

Ikiyongera kuri ibi ni uko aya makipe yombi y’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda yanakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, Police VC yaje ku mwanya wa mbere naho APR VC iba iya kabiri.

Uretse Libero wa APR VC, Masabo Bertin utarakinnye imikino yo kwishyura n’umwataka wayo w’inyuma, Gatsinzi Venuste badahari kubera ibibazo by’imvune, abandi bakinnyi ku mpande zombi ni bazima.

Umwanya wa gatatu: Kepler VC na REG VC

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Petit Stade i Remera harabera n’umukino w’umwanya wa gatatu uhuza Kepler VC y’umutoza Nyirimana Fidele na REG VC y’umutoza Mboulet Patrice Ndaki.

Kepler VC yakuwemo na APR VC naho REG VC ikurwamo na REG VC mu mikino ya 1/2.

Aya makipe amaze guhura inshuro eshatu muri uyu mwaka w’imikino, Kepler VC yatsinzemo inshuro ebyiri harimo inshuro imwe muri shampiyona n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari 2025 naho REG VC yatsinze umukino umwe wa shampiyona wo kwishyura ari nawo washyize akadomo ku mikino ya shampiyona.

Kepler VC yarangije shampiyona ari iya gatatu n’amanota 27 naho REG VC irangiza shampiyona ari iya kane n’amanota 26, ibi byumvikanisha ko ari amakipe ajya kuba ku rwego rumwe.

Amakuru avugwa muri aya makipe mbere y’uyu mukino ni uko Kepler VC ishobora guseruka idafite Ngabo Rwamuhizi Romeo umaze igihe adakora imyitozo kubera ikibazo afite mu kaguru naho REG VC yo ntamvune ifite cyangwa umukinnyi udahari.

Nk’uko byagenze mu mikino ya 1/2, n’ubundi ku mukino wa nyuma no guhatanira umwanya wa gatatu, amakipe azakina imikino 3 ariko atanguranwe gutsinda imikino ibiri, ibi bivuze ko amakipe atsinda uyu munsi araba ateye intambwe ariko ntabwo biba birangiye ku yatsinzwe.