Volleyball: Nayihisemo kuko ariyo twabashije guhuza – Manzi Sadulu nyuma yo kujya muri Police VC 

1112
Manzi Sadulu

Manzi Sadulu ukina nka libero yamaze gusinyira Police VC amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR VC yaramazemo imyaka itanu.

Tariki 25 Nyakanga 2024 nibwo Sadulu yanditse ibaruwa asezera ikipe ya APR VC n’abafana bayo muri rusange.

Muri iyi baruwa, Sadulu yanditse ko amasezerano ye muri APR VC yarangiye tariki 24 Nyakanga 2024, yanditse ko impande zombi zaganiriye ngo amasezerano ye yongerwe gusa APR VC ntiyabasha kumuha ibyo yifuzaga, birangira Sadulu ahisemo gutandukana nayo.

Kuri ubu Sadulu akaba yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police VC y’umutoza MUSONI Fred ndetse akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Sadulu akaba agiye muri Police VC asanzeyo abandi ba-libero babiri aribo Irakoze Alain ubanza mu kibuga n’umusimbura we Matsiko Salomon.

Aganira na AMAKURUMASHYA, Sadulu yavuze ko yahisemo kujya muri Police VC kuko ariyo yamuhaye ibyo yayisabaga.

Yagize ati,”Nayihisemo (Police VC) kubera ko ariyo twabashije guhuza, ibyo nayisabaga nibyo nayo yampaga.”

Sadulu yavuze ko kuba asanze Alain muri Police VC ntakibazo bimuteye cyo kuba yabura umwanya wo gukina, ko umutoza yemeye kumusinyisha kuko hari icyo amukeneyemo.

Manzi Sadulu yatangiye kumenyekana muri volleyball ubwo yakiniraga College Christ Roi Nyanza muri 2016, icyo gihe akaba yarakinaga nk’umwataka, attacking receiver.

Mu irushanwa rihuza amashuri yisumbuye yo muri Afurika y’Iburasirazuba, FEASSA, ryabaye muri 2017, rikabera mu Bugande, Sadulu yatahanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa, MVP, muri volleyball.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri 2017, Sadulu yakiniye UNATEK umwaka umwe abona kwerekeza muri APR VC baherutse no gutwarana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball giheruka.

 

Ibaruwa Manzi Sadulu yanditse asezera ikipe ya APR VC n’abafana bayo muri rusange