Volleyball: Kepler VC yongeye gusubira APR VC harimo na sous-quinze

193

Kepler VC yongeye gutsinda APR VC amaseti 3-2 mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo.

Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Gashyantare 2025 hatangiye imikino y’umunsi wa 9 wa shampiyona ya volleyball mu bagabo yabereye muri Petit Stade i Remera.

Uyu munsi wabimburiye n’umukino wahuje APR VC na Kepler VC, aya makipe yaherukaga guhura n’ubundi mu mikino y’Ubutwari yabaye mu cyumweru gishize yarangiye Kepler VC yegukanye igikombe ndetse yari yakuyemo APR VC muri 1/2 iyitsinze amaseti 3-2.

APR VC yaje muri uyu mukino wa shampiyona ishaka kwihorera n’ubwo itabigezeho.

Umukino watangiye ahagana saa tatu z’ijoro, Kepler VC yatangiye itwara iseti ya mbere ku manota 25-22.

Mu iseti ya kabiri, APR VC yabaye nk’iyibuka intego yarifite maze iyitwara ku manota 26-24 ndetse yegukana n’iseti ya gatatu ku manota 25-22.

Kepler VC yaje mu iseti ya kane ibizi neza ko niramuka iyitsinzwe irahita itakaza umukino gusa yakoze iyo bwabaga iyitwara irusha cyane APR VC ku manota 25-14.

Kuko amakipe yombi yaranganyije amaseti 2-2 hahise hiyambazwa iseti ya kamarampaka izwi nka sewuru (seul).

Kepler VC yegukanye agace ka mbere k’iyi seti ndetse biyifasha gutwara iyi seti muri rusange ku manota 15-10, ihita yegukana umukino itsinze APR VC amaseti 3-2.

Imikino ya shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatandatu saa cyenda z’umugoroba, EAUR VC ikina na REG VC naho saa kumi n’imwe z’umugoroba, Gisagara VC ikine na Police VC, imikino yombi izaber a muri Petit Stade i Remera.