Volleyball: Kepler VC yegukanye igikombe cy’Intwari, kiba icya gatatu yegukanye

70
Kepler VC mu byishimo byo gutwara igikombe cy'Intwari

Kepler VC yatwaye igikombe cy’Intwari cya volleyball mu bagabo itsinze REG VC amaseti 3-1 mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 2 Gashyantare 2025 muri Petit Stade i Remera.

Ahagana saa moya zuzuye nibwo umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari 2025 watangiye hagati ya Kepler VC na REG VC.

Kepler VC yatangiye umukino neza ndetse ihita itanga ishusho y’umukino itwara amaseti 2 ya mbere ku manota 25-17 na 25-23.

Kepler VC yabaye nk’iyizera ko yaba igiye gutwara igikombe biyoroheye gusa ibintu byahinduye isura nyuma y’uko REG VC itwaye iseti ya gatatu ku manota 25-23.

Iseti ya kane yaje ari rurangiza kuko REG VC yasabwaga kuyitwara kugira ngo irebe ko umukino wagaruka, ku rundi ruhande, Kepler VC nayo yashakaga kuyitwara kugira ngo irangize umukino.

Iseti yatangiye amakipe agendana ntanimwe isiga indi kugeza anganyije amanota 24-24, hagombaga kwiyambazwa ikinyuranyo cy’amanota 2.

Amakipe yakubanye, Dusenge Wicklif wa Kepler VC agakubita umupira, Thon Maker Madol wa REG VC akamusubiza undi kugeza ubwo amakipe yombi yanganyije amanota 34-34 rwabuze gica.

Wicklif yahise ajya kuri serivisi akora inota rya 35 ndetse akora n’irya 36 maze Kepler VC itwara igikombe itsinze REG VC amaseti 3-1.

Iki gikombe kibaye icya 3 Kepler VC itwaye kuva yashingwa dore ko iri mu mwaka wayo wa kabiri ikina ikiciro cya mbere cya Shampiyona ya volleyball y’u Rwanda mu bagabo.

Kepler VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR VC naho REG VC yahageze bitunguranye nyuma yo gutsinda Police VC amaseti 3-0.

Kuri uyu munsi n’ubundi, APR VC yakinnye na Police VC bahatanira umwanya wa 3, Police VC yawegukanye itsinze APR VC amaseti 3-0 (25-20, 25-18, 25-23).

Kepler VC mu byishimo byo gutwara igikombe cy’Intwari