Volleyball: Impamvu zitumye Kepler VC igorwa n’uyu mwaka

281

Kepler VC yamaze gusezererwa na APR VC mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) ya volleyball ku giteranyo cy’imikino 2-0 ndetse Kepler VC ntiyabashije no kubona iseti imwe mu mikino ibiri.

Uyu ni umwaka wa kabiri Kepler VC y’umutoza Nyirimana Fidele iri gukina shampiyona y’ikiciro cya mbere muri volleyball y’u Rwanda mu bagabo.

Umutoza wa Kepler VC, Nyirimana Fidele

Umwaka ushize, Kepler VC yari yageze ku mukino wa nyuma wa Playoffs gusa itsindwa na APR VC imikino 2-1, kuri iyi nshuro ho isezerewe itageze ku mukino wa nyuma ndetse itabonye n’iseti imwe imbere ya APR VC muri 1/2, muri make bigaragara ko ugereranyije n’umwaka ushize iyi kipe yasubiye inyuma.

Kepler College niyo kaminuza ya mbere mu Rwanda ishora agatubutse mu mikino, mu makipe y’iyi kaminuza harimo na Kepler VC ndetse ishoramari ryayo rigaragarira mu bakinnyi igura bahenze kandi ni imwe mu makipe azwiho guhemba neza muri shampiyona, ntawashidikanya no kuvuga ko iyi ari imwe mu makipe afite abakinnyi babayeho neza bitewe n’uburyo bitabwaho ariko umusaruro muri shampiyona wabaye iyanga.

Kepler VC yarangije imikino isanzwe ya shampiyona (Regular season) iri ku mwanya wa gatatu mu makipe umanani n’amanota 27, yatsinze imikino 9, itsindwa imikino 5 mu mikino 14.

Kepler VC yatsinze amaseti 3-0 inshuro 4, itsinda amaseti 3-1 inshuro 4 naho umukino umwe iwutsindira ku iseti ya kamarampaka (3-2) ni mu gihe yatsinzwe amaseti 3-0 inshuro imwe, itsindwa amaseti 3-1 inshuro 3, itsindwa amaseti 3-2 inshuro imwe, muri rusange Kepler VC yatsinze amaseti 32, itsindwa amaseti 21.

Nyuma yo kuza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona, Kepler VC yagombaga guhura na APR VC yabaye iya kabiri muri shampiyona mu mikino ya 1/2 ya Playoffs.

Umukino wa mbere wakinwe tariki 15 Werurwe 2025 muri Petit Stade i Remera warangiye APR VC itsinze Kepler VC amaseti 3-0 (25-20, 25-22, 25-19) ndetse kuri uyu wa gatanu nibwo hakinwaga umukino wa kabiri nawo warangiye APR VC itsinze Kepler VC amaseti 3-0 (25-22, 25-23, 25-22), Kepler VC isezererwa ityo.

Ese ni izihe mpamvu mu byukuri zakomye mu nkokora Kepler VC zigatuma itabasha kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize ubwo yari yageze ku mukino wa nyuma?

1. Umusaruro nkene w’abakinnyi bashya

Muri uyu mwaka w’imikino, Kepler VC yagerageje kongeramo abakinnyi bashya bagombaga gufatikanya n’abasanzwe ariko umusaruro wabo ntabwo waruhagije ngo ikipe yitware neza.

Aba bakinnyi barimo Iradukunda Pacifique warumaze gutandukana na Police VC, umunya-Cuba Anier Diaz Herera n’umupaseri w’umugande Marino Oboke wagombaga gufasha Mahoro Ivan mu mikino yo kwishyura.

Umunya-Cuba Anier Diaz Herera ntabwo yatanze umusaruro muri Kepler VC

Aba bose urebye ntakidasanzwe bigeze bafasha iyi kipe mu gihe yaribakeneye by’umwihariko Anier Diaz Herera we ntiyigeze anahabwa umwanya uhagije dore ko na mucye yahabwaga atagiraga icyo afasha ikipe.

Aba biyongeraho Mugisha Ruzindana Leon Fidele waje muri iyi kipe nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare gusa we ntawagaya umusaruro we kuko ni umukinnyi ukiri muto ugifite byinshi byo gukora ndetse umusaruro we si uwo kubarwa none ahubwo mu gihe kizaza.

Mugisha Ruzindana Leon Fidele ni imwe mu mpano zo kwitega mu gihe kiri imbere.

Iyi ngingo ihita itujyana ku ngingo ya kabiri nayo bifitanye isano.

2. Kutagira abasimbura bakomeye 

Ibi ntabwo bivuze ko abakinnyi ba Kepler VC ari bake ku buryo badasimburana ahubwo iyi ngingo ishatse kuvuga ko iyo urebye urugero rw’umukinnyi ubanzamo n’umukinnyi umusimbura haba harimo ikinyuranyo cyane bikagabanye ubukomere bw’ikipe (Low squad depth).

Urugero kuri iyi ngingo, uretse umwanya wa libero ukinwa na Masabo Bernard na Bagabe Yvan n’umwanya wo hagati (Fixeurs) ukinwa na Nkurunziza John na Tuyizere Jean Baptiste ariko indi myanya isa nk’aho ibaho umukinnyi umwe ukomeye.

Nko ku bataka, Dusenge Wicklif ntabwo agira umusimbura ushobora gukina byibuze ibiri munsi gato y’ibyo akina, Rwamuhizi Ngabo Romeo nawe ni uko na Iradukunda Pacifique n’ubwo umusaruro we waba muke gusa birangira ariwe ukomeje gukoreshwa kuko ntawe uhari wo kumusimbura.

Ngabo Rwamuhizi Romeo ufatiye runini ikipe ya Kepler VC

Iyi niyo mpamvu iyo umwe muri aba bakinnyi ataramutse neza, cyangwa yavunitse, Kepler VC ihita ijya hasi mu buryo bugaragara.

Iyi ngingo irahita itujyana ku ngingo ya gatatu.

3. Umunaniro ku bakinnyi babanzamo

Birumvikana ko mu gihe ikipe ifite abakinnyi b’abasimbura badafite ubushobozi buhagije bituma ababanzamo basabwa gukina igihe kinini bikabaviramo kuruha.

Nko kuri Dusenge Wicklif yakunze kugaragaza kenshi ikibazo cy’ukuboko gusa kuva ku mukino wa mbere wa shampiyona warangiye Kepler VC itsinzwe na Gisagara VC amaseti 3-0 tariki 19 Ukwakira 2024 ndetse no mu mikino myinshi yagiraga iki cyibazo yakomezaga gukoreshwa kuko ntamusimbura yarafite.

Ni kenshi Ngabo Rwamuhizi Romeo akina umukino wose adasimbuwe ndetse no kuri Iradukunda Pacifique ni uko. Si umunaniro gusa kuko no kuba umukinnyi adafite igitutu cy’ushobora kumutwara umwanya uri mu basimbura, hari ubwo atitanga uko bikwiye.

4. Gutakaza abakinnyi bya hato na hato

Kepler VC yagiye itakaza abakinnyi bya hato na hato ndetse igerageza kubasimbuza ariko ntibyayihira nk’uko twabigarutseho mu ngingo ya mbere.

Kepler VC yatakaje Mangom Maguong na Idd Alhassan Imoro bombi batakaga baciye inyuma (Opposite hitters) byatumye Dusenge Wicklif watakiraga imbere (Receiving attacker) ariwe ufata uyu mwanya.

Ibi byasize icyuho mu bataka b’imbere (Receiving attackers) dore ko na kapiteni Neeke David Evariste akiri mu mvune bituma Kepler VC isamira hejuru Iradukunda Pacifique warumaze gutandukana na Police VC shampiyona iri gutangira n’ubwo atabashije kuziba icyo cyuho nk’uko byari bikwiye.

Iradukunda Pacifique ntiyatanze umusaruro uhagije

Imikino ibanza ya shampiyona yagiye kurangira undi mwataka wa Kepler VC Mutabazi Yves wabanzagamo asigaye yicazwa na Ngabo Rwamuhizi Romeo ndetse mu mikino yo kwishyura Mutabazi ntiyongeye kugaragara muri iyi kipe kubera ibibazo by’uburwayi.

Icyo umutoza Nyirimana yakoze ni ukugura umunya-Cuba Anier Diaz Herera wagombaga kuza gufasha Romeo na Pacifique ariko nawe umusaruro we urabarirwa ku mashyi.

N’ubwo muri shampiyona uyu mwaka bitagenze neza kuri Kepler VC gusa ntawakwirengagiza ko iyi kipe ari umwaka wayo wa kabiri muri shampiyona ndetse ikaba yarabashije kwegukana igikombe cy’Intwari itsinze REG VC amaseti 3-1, cyabaye icya gatatu yegukanye kuva yashingwa.

Kepler VC mu byishimo byo gutwara igikombe cy’Intwari

Kepler VC kandi iri ku rutonde rw’amakipe 32 azitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAVB Men African volleyball Club Championship 2025 kizabera i Misurata muri Libya kuva tariki 17 Mata – 30 Mata.

Nyuma yo gusezererwa na APR VC, Nathalie Munyampenda uyobora Kaminuza ya Kepler mu Rwanda yanditse ku rubuga rwa X ko bibabaje ariko bazakora impinduka zikenewe bakazagaruka bakomeye kurushaho.

Yanditse ati,”Ikipe yacu ya volleyball y’abagabo irangije shampiyona nabi. Birababaje ariko tuzakora impinduka zikenewe maze tugaruke dukomeye kurushaho. Ubu amaso tuyahanze ku gikombe cy’Afurika kizabera muri Libya muri Mata. Mwarakoze cyane abanyeshuri bacu n’abafana bacu.”

Ubutumwa bw’umuyobozi wa Kepler, Nathalie Munyampenda nyuma y’uko Kepler VC isezerewe na APR VC

Kepler VC izagaruka mu kibuga tariki 29 Werurwe 2025 ikina n’ikipe izavamo hagati ya Police VC na REG VC bahatanira umwanya wa gatatu.

Umukino wa mbere warangiye Police VC itsinze REG VC amaseti 3-1, kuri uyu wa gatandatu nibwo hakinwa umukino wa kabiri.