Mu minsi iri imbere hategerejwe imikino y’igikombe cy’Afurika mu mukino wa volleyball mu byiciro byombi, yaba abagabo n’abari n’abategarugori. Muri ibi byiciro byombi umutoza mukuru ukomoka muri Brazil Paulo de Tarso Milagress akaba yahamagaye abakinnyi bazatoranywamo abo azakinisha muri iyi mikino.
Duhereye ku bari n’abategarugori, imikino y’igikombe cy’Afurika Women African nations Championship 2023 itegerejwe tariki ya 14-25 Kanama 2023 ikazabera i Yaounde mu murwa mukuru wa Cameroon. Hahamagawe abakinnyi 28 bazatoranywamo 14 bazajyana n’ikipe. Abahamagawe mu bakina batanga imipira (passeuse/setters) ni IGIHOZO CYUZUZO Yvette (APR WVC), NDAGIJIMANA Iris (RRA WVC), UWERA Lea (Police WVC) na MUSHIMIYIMANA Charlotte (Police WVC), mu bakina hagati (Centrale/middle) hahamagawe UWIRINGIYIMANA Albertine (APR WVC), DUSABE Flavia (APR WVC), MUSABYIMANA Donatha (APR WVC), UMUTONI Kellia (RRA WVC), MUSANIWABO Hope (Ruhango WVC) na IRADUKUNDA Judith (Police WVC), ku mwanya wa libero hahamagawe UWAMAHORO Beatrice (APR WVC), MUGWANEZA Yvonne (Ruhango WVC), UWAMARIYA Jacqueline (Police WVC) na UZAMUKUNDA Fiette (RRA WVC), mu bataka baciye imbere (Receptionneuse attaquante/Receiver Attacker) hahamagawe MUKANTAMBARA Seraphine (APR WVC), MUNEZERO Valentine (APR WVC), MUKANDAYISENGA Benitha (APR WVC), NZAMUKOSHA Oliva (RRA WVC), YANKURIJE Francoise (RRA WVC), NISHIMWE Claire (RRA WVC), NIRERE Aliane (Police WVC), TUYIZERE Angelique (IPRC Kigali WVC), UWIMANA Christine (RRA WVC) na TETA Zulfat (Police WVC) naho mu bataka baciye inyuma (Arriere/opposite) ni NYIRAHABIMANA Marie Divine (APR WVC), MUKURA Keza Celine (L.I.U (USA)) na UMWALI Josiane (Police WVC). Iyi kipe ikaba iyobowe n’umutoza mukuru Paulo de Tarso Millagress, umutoza wa mbere wungirije HATUMIMANA Christian, umutoza wa kabiri wungirije UMUTESI RUBAYIZA Marie Josee, unanura imitsi y’abakinnyi KARISA Pierette, uwongerera ingufu abakinnyi MATSIKO Amos n’ushinzwe ubutumwa muri rusange KUMWIMANA Gertrude.
Mu bagabo naho ntibasigaye kuko naho bafite imikino y’igikombe cy’Afurika k’ibihugu kuva tariki 1-5 Nzeri 2023, ni igikombe kizabera mu murwa mukuru wa Misiri, Cairo. Abakinnyi bahamawe mu bagabo; abatanga imipira (Passeur) ni NGABOYINTWARI Cedrick (APR VC), NTANTETERI Cryspin (Police VC), NDAYISABA Sylvestre (Gisagara VC), NSABIMANA MAHORO Yvan (REG VC) na MUGISHA Levis (APR VC), mu bakinnyi bo hagati (fixeur) bahamagaye MURARA Ronald (Gisagara VC), KANAMUGIRE Prince (APR VC), TWAGIRAYEZU Emmy (REG VC), TUYIZERE Jean Baptiste (REG VC), SHYAKA Frank (Police VC), RUKUNDO Bieuvenue (Police VC) na SIBOMANA Placide bakunze kwita Madison (Police VC), aba libero bahamagawe ni RWIGEMA Simon (REG VC), MANZI Sadru (APR VC) na IRAKOZE Allain (Gisagara VC), mu bataka b’imbere bahamagawe (Receptionneur attaquant) harimo GISUBIZO Merci (APR VC), KWIZERA Eric (Police VC), RWAMUHIZI NGABO Romeo (REG VC), NSHUTO Jean Paul (Police VC), NIYONSHIMA Samuel (Gisagara VC), NDAHAYO Dieu Est La (Gisagara VC), NIYONKURU Gloire (REG VC), HABANZINTWALI Fils (ARP VC) na MUNTAMAHORO Jean D’Amour (GSSJK), naho mu bataka baciye inyuma (Opposite) bahamagaye DUSENGE Wicklif (Gisagara VC), GATSINZI Venuste (APR VC), NTIRUSHWA Etienne (Police VC) na NZIRIMO Mandela (Gisagara). Abo nibo bakinnyi 29 bahamagawe mu bagabo bagomba gutangira imyitozo kugira ngo hatorwemo abazakina igikombe cy’Afurika. Iri tsinda riyobowe n’umutoza mukuru Paulo de Tarso Milagress, umutoza wungirije wa mbere YAKAN GUMA Laurence, umutoza w’ungirije wa kabiri NTAWANGUNDI Dominique, uwongerera abakinnyi imbaraga RWAMAHUNGU Richard, unanura imitsi y’abakinnyi MWEREKANDE Eric n’ushinzwe ubutumwa muri rusange KUBWIMANA Gertrude.
Mu gihe kitari icya kure aya makipe yombi agomba gutangira umwiherero kugira ngo haboneke abakinnyi bazifashishwa mu gikombe cy’Afurika k’ibihugu. Urebye mu bahamagawe ntawatunguranye, uretse ko ntan’uwasigaye bitunguranye kuko urebye aya makipe muri rusange, umutoza yagerageje guhamagara abakinnyi bakiri bato.