Volleyball: Gisagara VC yeretswe umujyi

634

Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024 hakomezaga imikino ya shampiyona ya volleyball mu Rwanda mu bagabo hakinwa Phase 1, Round 3, APR VC na Gisagara VC zitakaza amanota naho Police VC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Imikino yakiniwe muri Ecole Notre Dame des Anges i Remera naho indi mikino ikinirwa muri Kepler College i Kinyinya.

Mu mikino yakiniwe muri Kepler, ikipe ya EAUR VC yabonye insinzi yayo ya mbere kuva yatangira gukina shampiyona ya volleyball uyu mwaka, ukaba ari nawo wa mbere aho yatsinze IPRC Musanze amaseti 3-0 (25-19, 28-26, 25-19). Uyu mukino watangiye saa 09:00 za mu gitondo.

Undi mukino wakiniwe muri Kepler saa 10:30 wahuje ikipe ya APR VC n’ikipe ya IPRC Ngoma. Muri uyu mukino ikipe ya APR VC niyo yahabwaga amahirwe yo kuba yawutsinda gusa siko byaje kugenda kuko yatunguwe na IPRC Ngoma maze iyitsinda ku iseti ya kamarampaka.

IPRC Ngoma niyo yabanje gutwara iseti ya mbere itsinze amanota 25-20. APR VC yahise ikora iyo bwabaga maze itsinda amaseti abiri yikurikiranya ku manota 25-12, 25-21. IPRC Ngoma ntiyacitse intege kuko yitwaye neza maze itwara iseti ya kane ku manota 25-23. Ibi byahise bituma hiyambazwa iseti ya kamarampaka.

Mu iseti ya kamarampaka ikipe ya IPRC Ngoma yaje kuba nziza cyane kurusha APR VC maze iyitsinda ku manota 15-13. IPRC Ngoma ibona insinzi ityo imbere ya APR VC.

Indi mikino yabaga mu bagabo yaberaga i Remera muri Ecole Notre Dame des Anges, ku ikubitiro Police VC yakinaga na KVC saa 09:00. Police VC iyoboye urutonde rwa shampiyona ntiyagowe n’umukino kuko yatsinze amaseti 3-0 (25-14, 25-14, 25-13) yihuse cyane ndetse KVC ntiyigeze ibasha no kugeza amanota 15 mu iseti byibuze imwe, bivuze ko yatsinzwe ibizwi nka ‘Sous quinze‘ muri volleyball mu maseti yose.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwahuzaga Kirehe VC na REG VC. Uyu mukino nawo wihuse cyane kuko ikipe ya REG VC yawutsinze biyoroheye cyane ku maseti 3-0 (25-15, 25-12, 25-16).

Umukino w’umunsi warutegerejwe na benshi wagombaga guhuza Kepler VC ikiri nshya muri shampiyona gusa yiyubatse mu buryo bukomeye n’ikipe ya Gisagara VC ifite igikombe cya shampiyona giheruka. Umukino wagombaga gutangira saa 18:00 z’umugoroba gusa watinzeho isaha yose kuko watangiye saa 19:00 z’umugoroba ni nyuma y’uko ikibuga n’ubundi cyaberagamo umukino wa shampiyona y’abari n’abategarugori.

Kera kabaye umukino watangiye maze Gisagara VC ibasha kwegukana iseti ya mbere ku manota 25-22. Ni Gisagara VC yaranzwe cyane no kwirinda amakosa ya hato na hato mu gihe Kepler VC wabonaga itarajya mu mukino biza kuyiviramo gutakaza iseti.

Muri iyi seti nibwo umutoza Nyirimana Fidele wa Kepler VC yabonye ko bamwe mu bakinnyi be batamuhaga umusaruro yifuzaga maze akuramo kapiteni David Evariste Neeke ashyiramo Ngabo Rwamuhizi Romeo wanaje kumufasha kubona insinzi.

Nyuma yo gutsindwa iseti ya mbere, Kepler VC yabaye nk’ikanguka maze ihita itwara amaseti abiri yikurikiranye ku manota 25-22 na 25-18. Umusore ukomoka muri Sudan y’Epfo Michael Mangom niwe wafashije cyane ikipe ya Kepler VC kubona aya maseti kuko yakoze amanota agera ku 10 yose yo kwataka.

Mangom wagoye cyane ikipe ya Gisagara VC

Ntawakwirengagiza ko mu iseti ya kabiri y’umukino ikaba iya mbere Kepler VC yatwaye, Mangom yakubise umupira wakoze inota rya 19 maze ukubita libero wa Gisagara VC NTIGURIRWA Steven mu maso ibizwi nko ‘kurya zingaro‘ muri volleyball. Mangom yariye zingaro Steven.

Gisagara VC yashoboraga gukora ikosa igahita itakaza umukino yaje mu iseti ya kane ikora hasi hejuru. Akazi gakomeye k’umugande Olokutum Ellan Ejiet watatse imipira yahawe neza, Adoumo Doud Djibril wabaye mwiza kuri block na Mandela NZIRIMO wabaye mwiza mu kwataka nibo bafashije ikipe ya Gisagara VC kubona iseti ya 2 ku manota 25-20.

Ni iseti yanagoye cyane ikipe ya Kepler VC kuko nk’ubwo yari amanota 13 ya Kepler VC kuri 12 ya Gisagara VC, Mangom yakoze inota rya 14 rya Kepler VC maze ahita aryama hasi ataka mu mfundiko byanatumye ahita asimbuzwa. Akimara kuvamo ikipe ya Gisagara VC yahise ikuramo amanota yose, yongeye kugarukamo ari amanota 15-15.

Nyuma y’uko amakipe yombi anganyije amaseti 2-2 hahise hiyambazwa iseti ya kamarampaka. Iyi seti ntiyigeze igora na gato ikipe ya Kepler VC kuko yayitwaye ku manota 15-10 ndetse n’agace ka mbere ikaba yari yagatwaye ku manota 8-6. Ni uko i kipe y’i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali igarika ikipe y’i Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Imikino ya shampiyona irakomeza kuri iki cyumweru n’ubundi imikino imwe ibera muri Kepler naho indi ibera muri Ecole Notre Dame des Anges.

Imikino izabera muri Ecole Notre Dame des Anges;

10:00 IPRC Ngoma VS KVC

12:00 Gisagara VC VS Kirehe VC

14:00 APR VC VS EAUR VC

16:00 REG VC VS Police VC

Muri Kepler hazabera umukino umwe rukumbi uzahuza IPRC Musanze na Kepler VC saa 15:00.