spot_img

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yamaze gutangaza abakinnyi n’abatoza izifashisha mu mikino ya shampiyona ya volleyball mu Rwanda itegerejwe mu minsi iri imbere.

Ikipe ya GVC inafite igikombe giheruka cya shampiyona ya volleyball mu Rwanda izaba itozwa n’umutoza mukuru YAKAN GUMA Lawrence wari kumwe nayo mu mwaka ushize w’imikino, akazungirizwa na NDAHIRO Joseph nawe umaze igihe muri iyi kipe.

GVC izaba ifite abakinnyi barimo GATSINZI Venuste, ADOUMO DOUD Djibril, KIPKIRUI Melly Brian, NIYONKURU Gloire, NTIGURIRWA Steven, MUHAYIMANA N.R.B, OLOKUTUM Ellan Ejiet, NZIRIMO Mandela, RUKUNDO Willy, INKORAMUTIMA Herve Martial, ISHIMWE Ernest, MUGABO Thierry, NDAHAYO Dieu Est La, NGOBOKA Blaise na RUKUNDO Bienvenue.

GATSINZI Venuste warusanzwe akinira APR Volleyball Club ni umwe mu bazakinira ikipe ya GVC muri iyi shampiyona igiye kuza, NIYONKURU Gloire wakiniraga REG VC nawe azaba akinira GVC.

GATSINZI Venuste azaba akinira GVC avuye muri APR VC

Ikipe ya GVC iratangira imyitozo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2024 yitegura shampiyona ya volleyball mu Rwanda izatangira mu minsi iri imbere.

 

Check out other tags:

Most Popular Articles