Volleyball: APR WVC yatangiye shampiyona isogongezwa ubusharire bwo gutsindwa

1197

Police WVC yatsinze APR WVC amaseti 3-2 mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa kabiri (Round 2) ya shampiyona ya volleyball mu bari n’abategarugori.

Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 saa kumi n’imwe z’umugoroba muri Petit Stade habereye umukino wa shampiyona wahuje APR WVC na Police WVC usanzwe uzwi nka ‘Derby y’umutekano’ kuko uhuza amakipe y’inzego z’umutekano, APR WVC y’igisirikare cy’u Rwanda, RDF, na Police WVC y’igipolisi cy’u Rwanda, RNP.

Uyu mukino wari ukomeye cyane ndetse wahuruje benshi mu bakunzi ba volleyball.

APR WVC niyo yabanje kwinjira mu mukino mbere ya Police WVC maze itsinda iseti ya mbere ku manota 25-18.

Benshi batekereje ko uyu mukino waba ugiye korohera APR WVC dore ko mu mikino itandatu yaherukaga guhuza aya makipe, APR WVC yatsinzemo imikino 4 naho Police WVC igatsindamo ibiri gusa.

Mu iseti ya kabiri, Police WVC y’umutoza Hatumimana Christian ntiyazuyaje mu kwishyura iseti yarimaze gutsindwa, yatwaye iyi seti itsinze amanota 25-22.

Iseti ya gatatu yaje ari rurangiza ku mpande zombi, n’ubwo Police WVC yagenze imbere ya APR WVC gusa ntibyayikundiye ko itwara iyi seti.

Nyuma y’uko amakipe yanganyije amanota 24-24, Police WVC yananiwe kurenza serivisi bituma APR WVC ijya imbere n’amanota 25-24, yaburaga inota rimwe ngo itware iseti.

Amakipe yombi yakomeje gukubana kugeza ubwo yanganyije amanota 28-28, gusa Mukandayisenga Benitha bamuhaye umupira awataka neza riba inota rya APR WVC ndetse na Gaoleseletse Lizzy wavuye muri RRA WVC akora inota rya nyuma iseti irangira APR WVC itsinze Police WVC amanota 30-28.

Iseti ya gatatu yashoboraga kuba iya nyuma iyo APR WVC iyitwara ntiyigeze yoroha na mba, amakipe yombi yajyanye runono gusa bigeze mu manota 17-17 Police WVC yahise ikora ikinyuranyo APR WVC y’umutoza Kamasa Peter yisanga itsinzwe iyi seti ku manota 25-20.

Nyuma y’uko amakipe yombi yaranganyije amaseti 2-2 hahise hiyambazwa iseti ya gatanu ariyo ya kamarampaka.

Iyi seti yatangiye Police WVC ariyo igenda imbere ndetse itwara agace ka mbere k’iyi seti itsinze amanota 8-3.

Mu gace ka kabiri k’iseti ya kamarampaka, APR WVC yaje igerageza kuvanamo amanota ndetse yatangiye neza ikora amanota 2 gusa umukino ntiwari mu ruhande rwayo kuko Police WVC yari yarakajije urukuta (Block) muri uyu mukino yaje kwegukana iyi seti ku manota 14-10 bituma itsinda umukino n’amaseti 3-2.

Uyu ubaye umukino wa kabiri Police WVC itsinze mu gihe wari umukino wa mbere kuri APR WVC muri shampiyona.

Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatandatu Kepler WVC ikina na Wisdom School, EAUR ikina na RRA WVC.