Volleyball: APR WVC na Kepler zegukanye irushanwa ryo kwibuka Kayumba

740

Ikipe za APR WVC mu bari n’abategarugori na Kepler VC mu bagabo nizo zegukanye irushanwa rya volleyball ryo kwibuka Padiri Kayumba ryabaga ku nshuro yaryo ya 14.

Mu mpera z’iki cyumweru tariki 2 na tariki 3 Werurwe 2024 muri Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB) haberaga ku nshuro ya 14 imikino yo kwibuka Padiri KAYUMBA Emmanuel wabaye umuyobozi w’iki kigo.

Irushanwa ryo kwibuka Kayumba uyu mwaka ryarimo imikino 3 ariyo Volleyball, koga no gusiganwa ku magare.

Volleyball nk’umukino uba uhatse indi yose yitabiriwe mu byiciro 5: ikiciro cya mbere mu bagabo no mu bari n’abategarugori, ikiciro cy’amashuri mu bagabo, ikicaro cy’abakanyujijeho n’ikicaro cy’abiga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-commun).

Mu kiciro cya mbere ikipe ya Kepler ikiri nshya niyo yegukanye iri rushanwa ku nshuro yayo ya mbere nyuma yo gutsinda Police VC yaherukaga kwegukana iri rushanwa umwaka ushize amaseti 3-0 (27-25, 25-21, 25-20).

Mu kiciro cy’abari n’abategarugori ikipe ya APR WVC niyo yegukanye irushanwa itsinze Police WVC yarifite igikombe giheruka amaseti 3-0 (25-18, 25-17, 25-21).

Gisagara Volleyball Academy niyo yegukanye igikombe mu kiciro cy’amashuri itsinze Nyanza TSS amaseti 3-1 (25-16, 25-23, 25-21, 25-18).

Mu kiciro cya tronc-commun igikombe kegukanywe na GSOB yari mu rugo naho mu bakanyujijeho Umucyo niwo wegukanye igikombe.

N’ubwo imikino ya nyuma yakiniwe muri GSOB gusa haniyambajwe Ibibuga byo muri Petit SĂ©minaire Virgo Fidelis de Butare (PSVF) itarahiriwe n’irushanwa, Gatagara, Gymnasium y’i Gisagara, ishuri ryitiriwe Musenyeri Mubiligi, IPRC Huye n’ikibuga cyo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Irushanwa ryo kwibuka Kayumba ryatangiye gukinwa muri 2010 nyuma y’umwaka umwe yitabye Imana.

Padiri Kayumba Emmanuel yayoboye GSOB kuva muri 1994 ndetse yaranzwe cyane no gukunda imikino no guharanira iterambere ryayo by’umwihariko Volleyball nk’umukino wa mbere ukomeye muri GSOB.