Volleyball: Amakipe y’igihugu akina volleyaball yo ku mucanga (Beach volleyball) yerekeje muri Ghana gukina All African Games

848
Uhereye ibumoso: MUKANDAYISENGA Benitha, MUNEZERO Valentine, MUDAHINYUKA Chirstophe (Umutoza), NTAGENGWA Olivier na GATSINZI Venuste

Amakipe y’igihugu y’u Rwanda muri volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) mu bagabo n’abari n’abategarugori yerekeje muri Ghana aho yitabiriye imikino ya All African Games 2023 igiye kuba ku nshuro yayo ya 13.

Ikipe y’abagabo igizwe na NTAGENGWA Olivier usanzwe ukinira Police VC na GATSINZI Venuste usanzwe ukinira APR VC naho ikipe y’abari n’abategarugori igizwe na MUKANDAYISENGA Benitha na MUNEZERO Valentine bose basanzwe bakinira ikipe ya APR WVC. Izi kipe zombi zikaba zaherekejwe n’umutoza MUDAHINYUKA Christophe.

Iri tsinda ry’ikipe y’igihugu rikaba ryerekeje muri Ghana mu mikino ya All African Games izabera mu murwa mukuru wa Ghana, Accra.

Iri tsinda rikaba rigomba kunyura i Nairobi muri Kenya hanyuma rikabona gufata indege yerekeza muri Ghana aho riribuhagere saa 02:00 z’urucyerera.

Byinshi wamenya kuri All African Games

All African Games ni imikino ihuza ibihugu byo muri Afurika mu mikino myinshi itandukanye.

Ubusanzwe iyi mikino iba habura umwaka umwe ngo habe imikino ya Olympic bivuze ko yariteganyijwe umwaka ushize wa 2023 gusa iza kwimurwa ishyirwa muri uyu mwaka mu matariki 8 – 23 Werurwe 2024.

Iyi mikino izaba iba ku nshuro yayo ya 13, izitabirwa n’abakinnyi barenga 5,000 mu mikino 23 itandukanye.

Kuri iyi nshuro iyi mikino izabera muri Ghana mu mijyi itatu irimo umurwa mukuru Accra, Kumasi na Cape Coast.

Imikino ikaba izabera kuri stade zirimo Accra Sports stadium, Bortey Sports Complex, Theodosia Okoh Hockey Stadium, Achimota Cricket Oval na University of Ghana Stadium.