Umuholandi, akaba na kapiteni wa Liverpool, Virjil Van Dijk yongereye amasezerano muri iyi kipe azamugeza muri mpeshyi ya 2027.
Kuri uyu wa kane tariki 17 Mata 2025 nibwo myugariro w’imyaka 33 y’amavuko Van Dijk yashyize umukono ku masezerano mashya mu ikipe ya Liverpool, ayo yarafite yari kurangirana n’impeshyi y’uyu mwaka.
Van Dijk yongereye amasezerano mu gihe hari hashize iminsi mike na Mohamed Salah yongereye amasezerano muri iyi kipe.
Nyuma yo kongera amasezerano muri Liverpool, Van Dijk yagize ati,”Ndishimye cyane, kandi binteye ishema. Mfite ibyiyumviro bindyandyata mu mutwe iyo mvuze kuri ibi (Kongera amasezerano).”
Yakomeje avuga ko ari iby’agatangaza kuba mu nzira amaze kunyuramo nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru abasha kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe nka Liverpool ndetse yongeraho ko bimushimishije cyane.
Van Dijk yongeyeho ko atigeze ashidikanya ku bijyanye no kongera amasezerano kuko i Liverpool yumva ko ariho hantu hamukwiye we n’umuryango we.
Virjil Van Dijk yageze mu ikipe ya Liverpool muri Mutarama 2018 avuye muri Southampton FC, aguzwe miliyoni ÂŁ75.
Kuva icyo gihe, Van Dijk yabaye inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa Liverpool ndetse ntawashidikanya kuvuga ko uyu ari umwe muri ba myugariro beza b’ibihe byose babayeho muri mateka ya Premier League no ku isi muri rusange.
Van Dijk amaze gutwarana na Liverpool ibikombe 8 kuva yayigeramo birimo igikombe cya shampiyona, UEFA Champions League, FA Cup, FIFA Club World Cup, UEFA Super Cup, Community Shield n’ibikombe bibiri bya Carabao Cup.
Liverpool ikaba ifite n’amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka dore ko iyoboye urutonde n’amanota 76, ikaba irusha Arsenal ya kabiri amanota 13 mu gihe habura imikino 6 gusa ngo shampiyona irangire.
Kugeza ubu, Van Dijk amaze gukinira Liverpool imikino 314, yayitsindiye ibitego 27.
Mbere yo kongera amasezerano, Van Dijk yavugwaga mu makipe nka Paris Saint Germain n’amakipe yo muri Arabiya Saudite gusa we yahisemo kuguma i Liverpool.
