Valentine wamamaye nka ‘Dore imbogo’ yitabye Imana

895

Nyiransengiyumva Valentine wamamaye mu ndirimbo ye yise ‘Dore imbogo’ yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwa Valentine wakoreshaga izina ry’ubuhanzi rya ‘Vava’ yatangiye gukwirakwizwa ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

Vava yitabye Imana azize uburwayi dore ko yaramaze iminsi itari myinshi arwariye mu bitaro bya Kibogora.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo yaje kuremba maze yoherezwa ku bitaro bya Kibuye ari naho yaguye nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ibi bitaro Violette Ayingeneye mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.

Yoherejwe tariki 23 Nyakanga 2024 ku bitaro bya Kibuye ariko ntiyahita ajyanwa ako kanya kugeza ubwo kuri uyu wa gatandatu yarembaga maze abonwa kujyanwa ku bitaro.

Uwari umurwaje avuga ko bateganya kumushyingura kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga cyangwa ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024.

Vava yamenyekanye ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Dore imbogo’ ndetse nyuma yaho atumirwa mu biganiro bitandukanye byasigaga benshi bataka imbavu kubera guseka.

Vava akaba yitabye Imana asize abana bato babiri b’abahungu aho umuto yiga mu wa kabiri w’amashuri abanza, mu Karere ka Nyamasheke ari naho avuka aho babanaga na Nyirakuru.