Uwari Perezida wa Etincelles NDAGIJIMANA Enock yeguye ku mirimo ye

901
Enock NDAGIJIMANA

NDAGIJIMANA Enock wari perezida w’ikipe ya Etincelles FC yeguye ku mirimo ye aho avuga ko ari uko atakibonera umwanya uhagije iyi kipe.

Ibi Enock yabinyujije mu ibaruwa yandikiye komite Nyobozi ya Etincelles FC.

Enock watorewe kuyobora Etincelles FC muri Mutarama 2022 asezeye mu gihe iyi kipe irimo ibibazo by’amakoro bikomeje kuyugariza byanatumye abafana bayo batabaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ngo bugoboke ikipe yabo.

Ibi abafana ba Etincelles FC babikoze tariki 3 Werurwe 2024 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ubwo Etincelles FC yatsindwaga na APR FC igitego 1-0.

Nyuma y’uko ibi bibaye ubuyobozi bwa Etincelles FC bwaje kwitandukanya n’aba bafana, buvuga ko butabazi.

Mbere y’uko uyu mukino uba, n’ubundi amakuru yari yabaye menshi ko iyi kipe isanzwe ibarizwa mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba ishobora guterwa mpaga kuko yashoboraga kutabona uko igera i Kigali gukina na APR FC n’ubwo byarangiye ibashije kuhagera.

N’ubwo atabyanditse mu ibaruwa yo gusezera ku mwanya we, NDAGIJIMANA Enock avuga ko yatereranywe n’akarere ka Rubavu. Avuga ko yakoreshaga amafaranga ye kandi akarere kakaba kagomba kuyamwishyura nyamara kuri ubu kamugezemo miliyoni 40 RWF.

Yakomeje avuga ko hari uburyo umuntu aba amaze kunanirwa mu mutwe agahitamo kubireka.

Enock asize ikipe ya Etincelles FC ku mwanya wa 13 n’amanota 25.

Ibaruwa ya Enock NDAGIJIMANA yo gusezera ku mwanya wa perezida wa Etincelles FC