spot_img

Uwamahoro claudine ari mumunyenga wurukundo numuzungu wumuherwe barushinze muminsi yashize(amafoto)

 

Baba bishimye cyane

Uwamahoro Claudine n’umugabo we w’Umwongereza, Simon Danczuk wabaye umudepite wo mu Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) mu gihe cy’imyaka irindwi, bari mu munyenga w’ukwezi kwa buki muri Kigali, nyuma y’amezi hafi atanu barushinze

Aba bombi barushinze muri Kanama 2023 nyuma y’umwaka n’igice bari bamaze bahuye. Simon yari yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’ubushabitsi.

Nyuma Uwamahoro na Simon bahisemo kwambikana iy’urudashira, bemeranya ko igihe kinini bazaba mu Rwanda, ariko bakazajya banyuzamo bakajya mu Bwongereza gusura abana b’uyu mugabo dore ko Uwamahoro ari umugore wa gatatu bashakanye.

Amafoto y’aba bombi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyammbaga, abagaragaza bambaye imyambaro yo kujyana mu kiruhuko ku mazi, bombi basimbukira muri piscine, agatoki ku kandi.

Andi mafoto yabagaragaje basazwe n’urukundo bari iruhande rw’ikiraro cy’aho bari bari gusomera, andi bari ku byicungo, nyuma baza no gukina umukino wa Volleyball.

Hari kandi andi mafoto yashyizwe ahagaragara agaragaza Uwamahoro na Simon bifatira ifoto iruhande rw’isumo, bigaragara mu maso yabo ko banezerewe cyane.

Simon yavuze ko we n’umukunzi we bafite gahunda yo kwagura umuryango, birengagije amateka ye mu rukundo atavugwaho rumwe.

Uyu mugabo yashakanye bwa mbere na Sonia Rossington, babyarana abana babiri barimo uwitwa George w’imyaka 25 na Mary w’imyaka 20, nyuma baza gutandukana.

Nyuma yaje gushakana na Karen Burke, umukobwa wari uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo bamwitaga Umwamikazi w’Ifoto (Selfie Queen). Umubano wabo wageze ku iherezo mu 2015 ubwo bari bamaze imyaka itatu babana.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img