spot_img
  1. Rayon Sports izakina imikino nyafurika isinyishije umukinnyi wasezerewe na Gasogi United

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, bakunze kwita Gikundiro cyangwa Murera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje umukinnyi mushya witwa Bugingo Hakim.

Ni nyuma y’amasaha macye ikipe ya Gasogi United ishimiye uyu mukinnyi Bugingo Hakim banamwifuriza kuzagira amahirwe mu ikipe agiye gukomerezamo.

Bugingo Hakim ni umukinnyi waje muri Gasogi United avuye muri Rwamagana City ndetse ni umukinnyi wagiye wigaragaza mu mikino inyuranye ya Gasogi United ndetse ikaba ari nabyo bikekwa ko byatumye Ari mpamvu Rayon Spors yifuje ku musinyisha avuye muri Gasogi United gusa biratangaje cyane nkuko abafana ba Murera bakomeje kwibaza impamvu ikipe ikomeye ndetse ishaka igikombe cya Shampiyona yasinyisha umukinnyi uvuye muri Gasogi United kandi Ari ikipe izakina imikino nyafurika uzwi nka CAF Confederation Cup ikindi iyi kipe itari mu makipe yo mu Rwanda azitabira imikino Nyafurika.

Uyu mukinnyi ukomeye cyane umwaka ushize w’imikino wa 2022-2023, yatsinze ibitego 4 bivuye ku mipira y’imiterekano anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego.

Ikipe ya Rayon Sports yamwegukanye nyuma yo kumutwara andi makipe yamwifuzaga cyane arimo na Kiyovu Sports.

Bugingo Hakim yakuriye mu Isonga FC, muri 2017 yerekeza muri Interforce FC, nyuma ajya gukina mu ikipe ya Olympic Star yo mu Burundi. Muri 2019 yerekeje muri Rwamagana City, iza kumugurisha muri Gasogi United yaherukagamo

Ikipe ya Rayon Sport yatangaje ko yamusinyishije imyaka 2 akaba agiye guhangana n’abandi bakinnyi bayo batandukanye bakina barinda izamu bazwi nka bamwugariro.

Check out other tags:

Most Popular Articles