Urukumbuzi rwinshi ku umuhanzi nyarwanda umaze imyaka 2 atabarutse hakaba hasohowe igihangano cye gishya.

1759
Burabyo Dushime Yvan ukumbuwe na benshi cyane hakaba hasohotse igihangano cye gishya kigaragaza ibyo yakoze kandi yanateganyaga ko yagerageje kubigeraho

Ni umuhanzi Burabyo Dushime Yvan wamamaye nka Yvan Buravan watabarutse ku wa 17 kanama  2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza. Bikaba byari byaratangajwe na  Mukuru wa Yvan Buravan witwa Burabyo Fernand, yatangaje ko hari album nshya ya y’uyu muhanzi bari gutegura gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Mu ndirimbo uyu Yvan Buravan yasize ari gutegura hakaba hari harimo niyi ndirimbo  yiswe ‘Already Made’ , n’indirimbo yatumye abakunda ibihangano bye, bamukumbura nyuma y’imyaka ibiri n’amezi abiri yitabye Imana.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mbere y’umunsi umwe, ngo habe Iserukiramuco ‘Twaje Fest’, riteganyijwemo ibikorwa byo gutarama uyu muhanzi no kumva ibihangano bye.

Iri serukiramuco riraba kuri uyu gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena, riteganyijwemo ibikorwa bitankundikanya, nko Kwipimisha Cancer yahitanye uyu muhanzi.

Hateganyijwemo kandi igikorwa cyokumurika imideri yahimbwe na Buravan ndetse n’igitaramo nyirizina, cy’umurage wasizwe n’uyu muhanzi, watabarutse yaramaze gutangiza iri serukiramuco, yafataga nk’iryo kwagura ibikorwa bye.

Iyi ndirimbo ‘Already Made’ bishatse kuvuga ‘Nakoze ibyanjye’, yumvikanisha ko uyu muhanzi yatabarutse akoze ibyo yagombaga gukora kandi ko ibyo yasize bizakomeza kunyura benshi.

Hari gutegurwa Twaje Festival y’umuhanzi Yvan Bravan