spot_img

Uyu munyarwenya Japhet Mazimpaka azataramana n’abanyeshuri ba INES Ruhengeri tariki 29 Nyakanga 2023. Ni igitaramo kizamuhuza n’abanyempano batandukanye biga muri iyi kaminuza iri mu Karere ka Musanze.

Nyuma yo gutaramira abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Nyagatare n’i Rukara, kurubu Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yerekeje muri Kaminuza ya INES Ruhengeri muri gahunda yiyemeje yo kuzenguruka amashuri atandukanye afasha abanyempano bahabarizwa batandukanye.

Iki ni igitaramo cya Kane Japhet agiye gukora kuva yatangiza urugendo rw’ibi bitaramo bizenguruka kaminuza “Campus Tour”.

Ni ibitaramo uyu munyarwenya yatangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye akomereza i Nyagatare n’i Rukara mu karere ka Kayonza  aho avuka.

Japhet avuga ko ibi bitaramo bisobanuye ikintu gikomeye kuri we kuko mu 2017 ubwo yari muri kaminuza ari bwo yahawe umwanya wo kugaragaza impano ye maze nawe yigaragaza gutyo.

Icyo gihe hari mu gitaramo cyabereye muri Kaminuza ya Mount Kenya ahabwa umwanya wo kumurika impano ntiyawupfusha ubusa ubu akaba asigaye ataramira mu Rwanda no mu mahanga

Japhet ubusanzwe n’umunyamakuru wa RBA akaba akora mugisata k’imyidagaduro.

Check out other tags:

Most Popular Articles