Uruganda rwa Skol Brewery ltd Rwanda rwashyizeho inzu itunganya umuziki yimukanwa “mobile studio” izafasha abanyempano bakiri bato gukora indirimbo zizifashishwa mu irushanwa rya Skol Pulse izahiga izindi ikazahabwa igihembo.
Iyi ndirimbo izakorerwa muri iyi mobile studio izahita ijya mu irushanwa ryamamaza ikinyobwa gishya cya ‘Skol Pulse’ ikazatunganywa na Producer Davydenko uri gukorera muri iyi studio.
Iki gikorwa kizarangirana n’ukwezi kwa Nzeri 2022. Indirimbo izakorwa hagendewe ku mujyo w’injyana ‘beat’ yakoreshejwe mu minsi ishize mu irushanwa ryari ririmo Ariel Wayz , Ish Kevin, Memo na Gabiro Guitar.
Umuhanzi uzakorerwa indirimbo muri iyi ‘mobile studio’ azayikorerwa ku buntu yinjizwe mu irushanwa, izagiha izindi uwayikoze azahebwa kujya gukorera indirimbo mu gihugu cya Nigeria.
Iyo ndirimbo n’ibizakoreshwa mu kugira ngo itunganywe irangire birimo itike y’urugendo n’ibindi byose bizishyurwa n’Uruganda rwa Skol.
Ku batazabasha kujya muri iyi mobile studio bajya ku rubuga rwa Skolpulse bagakuraho beat bakayikoramo indirimbo yamamaza iki kinyobwa nyuma bakayitanga banyuze kuri urwo rubuga iyo ndirimbo izahurizwaho n’izindi ziri mu irushanwa.
Ukuriye gahunda yo kwamamaza ikinyobwa gishya cya Skol Pulse, Yves Uwiduhaye, yabwiye IGIHE ko “ Uburyo buzakoreshwa mu guhitamo indirimbo nziza ari bumwe n’ubwakoreshejwe mu irushanwa Ariel Wayz yatsinze aho indirimbo zumvishwa abantu mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali bagatoranya iyo bumva nziza.”
Yakomeje agira ati “ Uzatsinda azahembwa urugendo rujya mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, agakorerayo indirimbo ye muri imwe muri studio zikomeye muri Afurika aho ibyamamare nka Davido na Wizkid bakorera indirimbo.”
Iyi ‘mobile studio’ izagera ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ahahurira abantu benshi.
Ku ikubitiro bahereye i Nyamirambo kuri Stade Regional, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, no ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022.
Utundi duce dushya iyi ‘mobile studio’ izagenda igeramo tuzamenyekana biciye ku mbuga nkoranyambaga za Skol.
Skol Pulse yageze ku isoko ry’u Rwanda mu Ukuboza 2021, iri mu icupa ry’icyatsi kibisi rya 33cl, ifite umusemburo uri ku kigero cya 5.5% Vol Acl, ikazajya icuruzwa 600 Frw aho ibinyobwa bya Skol bisanzwe biboneka hose ndetse iba iri mu ikaziye y’amacupa 24.