spot_img

Uncle Austin na Shaddy Boo ntibari gucana uwaka

Umushabitsi wanamenyekanye ku mbugankoranyambaga nka Shaddy Boo ntari gucana uwaka n’umuhanzi unabifatanya n’itangazamakuru Uncle Austin. Wakwibaza icyo aba bombi bari gupfa?

Aya makimbirane hagati ya Shaddy Boo na Uncle Austin yazamutse nyuma yaho Shaddy Boo yashinje Uncle Austin ibyo yise kubunza ‘ubujajwa’.

Ngo ubwo Shaddy Boo yaragiye gushaka inzu yo gukodesha, Uncle Austin yagiye kwa nyirinzu maze amubwira ko uyu mubyeyi w’abana babiri adashobotse ko ndetse aho yahoze aba yahoraga yisobanura ku bwo guteza imidugararo. Ibi ariko ngo Uncle Austin yabikoze mu rwego rwo gushaka gutsindira iyi nzu maze akayiha imwe mu nshuti ze zituye mu mahanga (Diaspora).

Shaddy Boo abona ko ibyo bidakwiye kuko nk’umubyeyi atarakwiye guhesha isura mbi umubyeyi mugenzi we.

Mu butumwa Uncle Austin yanyujije kuri X yahoze yitwa Twitter yahakanye ibi birego aregwa na Shaddy Boo ndetse abigereranya n’inzozi. Yanditse agira ati,”Sinzi igihe ibyo uvuga byabereye keretse niba zari inzozi.”

Uncle Austin ariko ntahakana ko yahuriye na Shaddy Boo kuri iyo nzi, barayitemberana, amubwira ko ari nziza yayibamo.

Kuri X kandi, Uncle Austin yasabye Shaddy Boo kugabanya agatwiko ngo naho ubundi nibikomeza gutya aramujyana no mu butabera.

N’ubwo aya makimbirane hagati ya Shaddy Boo na Auncle Austin hari abayafashe nk’aya nyayo, hari abavuga ko bishoboka ko ari mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo “It’s Owkeeyy” Uncle Austin ateganya gushyira hanze.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img