Umwana wa Pasiteri Gabriel Ngamije yabonetse nyuma yo kubura yagiye kwidumba

597

Hari hashize amasaha 15 hashakishwa umwana w’umuhangu wa Pasiteri Gabriel NGAMIJE wari warabuze ubwo yaravuye ku ishuri.

Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 10 y’amavuko witwa NGAMIJE Gani Decklan asanzwe yiga muri Glory Academy.

Uyu mwana yabuze ubwo yaravuye ku ishuri, biza kumenyekana ko yahuye n’abandi bana bo ku muhanda maze bajya koga (Kwidumba) mu mugezi wa Nyabugogo mu karere ka Gasabo nk’uko tubikesha The New Times.

Pasiteri Ngamije uyobora itorero rya Christocentric Worship Ministry yavuze ko umwana we yagiye ku ishuri mu gitondo ubundi ataha saa 17:00 z’umugoroba.

Yakomeje agira ati;”Mu nzira ye, yahuye n’abandi bana maze bamwambura imyenda ye. N’ubwo twamubonye aho atagombaga kuba ari, turashimira Imana ko ntagikomere yahakuye.

Yafashe umwanya ashimira Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, kubwo gufasha mu gushaka uyu mwana wari wabuze ariko kandi aboneraho gusaba amashuri kuzajya akurikirana abana na nyuma y’uko bavuye ku ishuri.