spot_img

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Tiwa Savage yatangaje ko kuri we umwaka wa 2024 utaratangira ndetse ahamya ko kuri we uzatangira muri Gashyantare kuko Mutarama ari ukwezi yise ukw’imanza.

Tiwatope Savage-Balogun wamamaye nka Tiwa Savage avuga ko kuri uwe umwaka wa 2024 uzatangira muri Gashyantare nyuma yaho ukwezi kwa Mutarama kutamugendekeye neza.

Muri uku kwezi nibwo Tiwa Savage yagiranye ibibazo na Davido, byaje gukomera kugeza aho aketse ko Davido yazamugirira nabi ari nabyo byatumye ajya kwishinganisha kuri polisi ya Nigeria ko nihagira ikintu kibi kimubaho bazakurikirana umuhanzi Davido.

Ni amakimbirane yavutse nyuma yaho Tiwa Savage agaragaye afitanye ubushuti budasanzwe na Sophia Momodu wabyaranye na Davido gusa kuri ubu bakaba batakivuga rumwe. Tiwa Savage wari usanzwe ari inshuti ya Davido, Davido yababajwe no kubona ari kumwe n’uwo yarasigaye yita umwanzi we.

Davido yahise abuza Tiwa Savage gucudika na Sophia Momodu gusa Tiwa Savage agaragaza kutabyumva neza. Ibi byavuyemo kurekera gukurikirana ku rubuga rwa Instagram ndetse nibwo Tiwa Savage yagiye kwishinganisha kuri Polisi kuko Davido yagaragazaga ibimenyetso byo kuba yamugirira nabo. Tariki ya 9 Mutarama nibwo Tiwa Savage yishinganishije.

Si ibyo gusa kandi kuko muri uku kwezi ubwo yari yerekeje mu Bwongereza, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Tiwa Savage yatangaje ko yibiwe i London mu murwa mukuru w’Ubwongereza. Ibi bikaba byarabaye tariki 18 Mutarama 2024.

Nyuma y’uko Mutarama itabaye iyo gutarama ku muhanzikazi Tiwa Savage nibyo byatumye yifashisha urubuga rwe rwa Instagram maze aragira ati;”Namaze kwemeza ko umwaka wange wa 2024 nzawutangira mu kwezi kwa Gashyantare. Ukwezi kwa Mutarama kwabaye ukw’imanza gusa.”

Tiwa Savage yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘All over’, ‘Ma Lo’ yakoranye na Wizkid na Spellz, ‘Eminado’ yakoranye na Don Jazzy, ‘Loaded’ yakoranye na Asake, ‘Koroba’, ‘Who is your guy’ yasubiranyemo na Spyro n’izindi.

Umuhanzikazi Tiwa Savage ntiyahiriwe n’ukwezi kwa mbere

Check out other tags:

Most Popular Articles