Iyi mpanuka yabaye muri iki gitondo cyo kuri Le 09/mutarama mu Karere ka kicukiro ubwo imodoka yo mu bwoko bwa coastal yaritway abanyeshuri bo mumashuri y’incuke yaburaga feri ikarenga umuhanda
Perezida PAUL KAGAME Abinyujije k’urukuta rwe rwa Twitter yagize ati ”
Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.