Umuzamu Pavelh Ndzila yagejeje APR FC ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

790
APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024

APR FC ibifashijwemo n’umuzamu wayo Pavelh Ndzila yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024 iri kubera muri Tanzania ikuyemo Al Hilal Omdurman kuri penaliti 5-4.

APR FC yitabiriye CECAFA Kagame Cup 2024 ihagarariye u Rwanda nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

Umukino wa 1/2 wahuje APR FC na Al-Hilal Omdurman yo muri Sudan warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, ibi byatumye hiyambazwa iminota 30 y’inyongera nayo yasize amakipe yombi anganyije 0-0.

Muri uyu mukino watangiye saa 14:00 ku isaha y’i Kigali, hahise hiyambazwa penaliti ngo hagire ikipe igera ku mukino wa nyuma.

APR FC yinjije penaliti zayo zose zatewe na NDAYISHIMIYE Dieudonne, NIYIGENA Clement, KATEGAYA Elie, BYIRINGIRO Gilbert na Mamadou Sy.

Al-Hilal nayo yinjije penaliti 4 zayo za mbere ariko igiye gutera penaliti ya gatanu ifatwa neza n’umuzamu Pavelh Ndzila uturuka muri Congo Brazaville ukinira APR FC.

APR FC yahise igera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, ikaba igomba gutegereza hagati ya Hay Al Wadi SC yo muri Sudan na Red Arrows F.C yo muri Zambia zigomba gukina kuri uyu mugoroba ikipe izakina nayo ku mukino wa nyuma.

Umukino wa nyuma utegerejwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024.