Umutoza w’Amavubi yaruciye ararumira ku byo kongera amasezerano

1274

Umutoza w’Umudage Torsten Frank Spittler utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaruciye ararumira abajijwe kugira icyo avuga ku kuba yakongera amasezerano mu ikipe y’igihugu.

Tariki 8 Kanama 2023 nibwo Umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye kuri uwo mwanya nyuma y’umwaka n’amezi atanu yarawumazeho.

Kuva icyo gihe Amavubi yamaze amezi atatu ntamutoza afite kugeza tariki 1 Ugushyingo 2023 ubwo mu nama ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, umudage Torsten Frank Spittler yatangazwaga nk’umutoza mushya w’Amavubi.

Icyo gihe, Spittler yasinye amasezerano azamugeza mu Ukuboza 2024 ari umutoza mukuru w’Amavubi.

Kuva icyo gihe kugeza ubu tariki 15 Ukwakira 2024 nyuma y’umukino Amavubi yatsinzemo Benin ibitego 2-1, Torsten amaze gutoza imikino 10, yatsinzemo imikino 4, anganya imikino 4, atsindwa imikino ibiri, yinjijwe ibitego 6, yinjiza ibitego 8.

Ugereranyije Spittler na Carlos Alos Ferrer yasimbuye, Spittler afite imibare myiza cyane kuko Carlos Alos Ferrer yagiye amaze gutoza Amavubi mu mikino 12, yatsinzemo umukino umwe, atsindwa itandatu, anganya itanu, yinjije ibitego bine, yinjizwa ibitego 13.

Tariki 10 Nzeri 2024 nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0 kuri Sitade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc muri 2025, umutoza Spittler yabajijwe ku byo kongera amasezerano nk’umutoza mukuru w’Amavubi gusa avuga ko yifuza kurangizanya n’amasezerano ye azarangira mu Ukuboza 2024.

Yaragize ati “Nkigera hano bambajije igihe namara mbabwira ko nshaka umwaka umwe kuko inkweto zanjye ziri kugenda zishira, ahubwo nakwishima zigejeje mu Ukuboza [2024].”

Mu cyumweru gishize byatangiye guhwihwiswa ko umutoza Torsten Frank Spittler yaba yongereye amasezerano y’imyaka ibiri ari umutoza w’Amavubi gusa aya makuru umwe mu bakora muri FERWAFA yahamije ko atari ukuri, avuga ko ari ibuhuha.

Mu kiganiro umutoza Torsten Frank Spittler yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino Amavubi yatsinzemo Benin ibitego 2-1 kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 yabajijwe ku bijyanye n’amasezerano ye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ maze arinumira yanga kugira icyo abivugaho.

Yagize ati,”Ntacyo navuga.”

Kugeza ubu ntibizwi niba koko uyu mutoza w’imyaka 62 y’amavuko azakomezanya n’Amavubi cyangwa niba atazakomezanya nayo.

Umutoza w’Amavubi Torsten Frank Spittler