spot_img

Umutinganyi yantwariye umugabo n’ubukwe buhita buhagarara

Nitwa Benitha Kwizera. Mu buzima birababaza kuba umukobwa mugenzi wawe yagutwarira umukunzi ariko bibabaza kurenza iyo ari umuhungu ugutwariye umukunzi. Nakundanye n’umuhungu, uwo muhungu tumenyana bwa mbere twahuriye kwa muganga twembi turwaye, ubwo twari kumurongo dutegereje muganga dutangira kuganira aranyibwira nanjye ndamwibwira agiye gutaha ansaba number yanjye ndayimuha. Hashize iminsi mike arampamagara duhurira ahantu dusangira Fanta, kuva ubwo dutangira kuganira birambuye kugeza ubwo yansabye urukundo ndarumuha. Hashize amezi make dukundana, yatangiye kujya anyerekana muri bene wabo, akanyerekana mu bahungu b’inshuti ze ndetse n’abo bakorana. Ibyo byatumye mba inshuti cyane n’abavandimwe be ndetse n’abandi bahungu b’inshuti ze bakoranaga. Mu bo bakoranaga harimo umusore umwe bari inshuti magara, bakundaga kuba bari kumwe, inshuro nyinshi niyo bavaga kukazi bahitaga bajya mu kabari bari kumwe. Uwo musore byagezaho nanjye tuba inshuti cyane, kuburyo hari nubwo nasabaga cheri wanjye ngo amperekeze nk’ahantu runaka, yaba atari buboneke akohereza uwo muhungu akaba ari we umperekeza. Ibyo byatumye mwisanzuraho nawe anyisanzuraho, kuburyo iyo yabaga ari kumwe na cheri wanjye numvaga mfite umutekano. Ubwo bushuti bwacu uko turi batatu bwarakomeje kuburyo niyo cheri wanjye yansohokanaga, uwo muhungu nawe yahitaga aza, gahunda nyinshi tukazipangira hamwe uko turi 3 twari inshuti nziza cyane. Urukundo rwacu rwakomeje gukura ndetse twiyemeza kubana, dutangira gupanga ubukwe. Uwo muhungu bakoranaga iby’ubukwe wabonaga abishyushyemo cyane ndetse mu myiteguro myinshi yabaga yamperekeje kugura amajyambere n’ibindi kandi nanjye aho nakeneraga kumutuma naramubwiraga ntakibazo. Muri iyo minsi nari niriwe nzenguruka umujyi ndi gushaka ibizakenerwa mu bukwe

bigeze mu ma saa cyenda z’amanywa numva ndananiwe niko kujya kwa cheri wanjye ngo nduhukeho gato mbone gukomeza gahunda zanjye. Cheri wanjye yari yarampaye urufunguzo rwanjye nakoreshaga, ndagenda ndakingura ndinjira njya mu cyumba mba nirambitseho gato kugitanda. Bitewe n’umunaniro na stress agatotsi kahise kantwara ndasinzira. Aho nakangukiye numvise abantu bari kuvugira mu ruganiriro mpita nsohoka mu cyumba nsanga Cheri wanjye ari gusambana nawa muhungu bakorana kandi bahuje igitsina. Nukuvuga ngo bo batashye bavuye kukazi barakingura barinjira batangira gukorera ibyabo mu ruganiro batazi ko ndi mu cyumba. Nabanje kugira ngo ndarota, nibaza niba ibyo ndi kubona biri kuba, byarandenze mbura icyo nakora nicyo nareka, agahinda karanyica ndarira nk’agahinja. Maze kurira ndihanagura ndataha, nyuma nibwo baje kunyicaza bambwiza ukuri kose ariko bansaba kubabikira ibanga. Uwo musore twakundaga yari amaze kugira imyaka 35, abantu bose bahoraga bamwibazaho bakibaza impamvu nta mukunzi agira ndetse bamwe batangira kubikeka ko ari umutinganyi. Abonye ko nibimenyekana bizamukoraho nibwo we n’uwo muhungu bigiraga inama y’uko agomba gushaka umukunzi kugira ngo ayobye uburari. Icyo ni ikintu nanyuzemo kukihanganira birangora, ariko ubu noneho maze gukomera umutima niyo mamvu nshaka umuntu twakundana by’ukuri ntamfate nk’agakinisho nk’uko bariya babinkoze. Uwaba yiteguye yanyandikira inbox.

 

 

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img