Umuseminari w’i Zaza yitabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be, biviramo bane gutabwa muri yombi

425

Umunyeshuri w’imyaka 15 y’amavuko wo mu iseminari nto y’i Zaza yitiriwe Mutagatifu Kizito muri Diyoseze ya Kibungo yitabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be, bivirimo abarimo abapadiri babiri gutabwa muri yombi.

Ku Cyumweru tariki 16 Kanama 2024 nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abanyeshuri babiri bigaga mu iseminari nto ya Zaza n’abapadiri babiri bahayoboraga nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri wahigaga.

Amakuru avuga ko umwana witwa SHEMA Christian w’imyaka 15 yahawe gukora imirimo y’isuku ariko nyiyayirangiza.

Ibi byamuviriyemo gukubitwa n’abandi banyeshuri biga mu mwaka wa gatanu aribo TUYIZERE Egide w’imyaka 20 na MURENZI Armel w’imyaka 18.

Shema nyuma yo gukubitwa yamerewe nabi maze bimenyeshwa Padiri NKOMEJEGUSABA Alexandre w’imyaka 38, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri MBONIGABA Jean Bosco w’imyaka 33 usanzwe ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri.

Aba bapadiri aho gutabara uyu mwana wababaraga mu nda nyuma yo gukubitwa ahubwo barabyirengagije bavuga ko ari kwirwaza ari nabyo byaje kumuviramo urupfu.

Aba banyeshuri bakubise mugenzi wabo n’aba bapadiri bombi, bose bakaba baratawe muri yombi na RIB ndetse kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa RIB, Dr MURANGIRA B Thierry.

Dr Murangira avuga ko abanyeshuri Tuyizere na Murenzi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu naho Padiri Nkomejegusaba na Padiri Mbonigaba bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Ibi byose bikaba byarabereye mu iseminari nto ya Zaza iherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda mu Mudugudu wa Jyambere, muri Diyoseze ya Kibungo.