Umuraperi Diplomat yashyize hanze indirimbo nyuma y’imyaka ibiri

824
Umuhanzi Diplomat

Umuraperi Diplomat wakunzwe n’abatari bake yashyize hanze indirimbo yise ‘Icyuki gikaze’ yafatanyije n’umuhanzi usanzwe unatunganya imizinyi Li John.

Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe ndetse igatunganywa na Li John (Mixing & Mastering) ndetse akanayiririmbamo.

Uretese Li John n’umunyamakuru wa Radiyo Rwanda Israel MWANAFUNZI yumvikana muri iyi ndirimbo avuga amagambo ayitangira. Diplomat yaboneyeho no kumushimira kubw’umusanzu we.

‘Icyuku gikaze’ ikaba ari indirimbo yakorewe muri Story Kast Records, yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuri uyu wa kane tariki 8 Werurwe 2024 ikigoroba.