Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru buherutse gushyirwaho n’umutwe wa M23 bwatangaje ko umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri i Rubavu wa Grande Barrière uzwi nka La corniche uzajya ufungurwa guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ugafungwa saa yine z’ijoro.
Ibi M23 yabinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, ryashyizweho umukono na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Joseph.
Iri tangazo risoza rivuga ko abakozi bo ku mupaka bazajya bagenzura ko serivisi za gasutamo zigenda uko bikwiye.
Izi mpinduka zibayeho nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma kuko ubundi mu busanzwe uyu mupaka wafungurwaga saa kumi n’ebyiri z’igitondo ariko ugafungwa saa cyenda z’umugoroba.
