Umunyarwenya Rusine Patrick yifurije umukunzi we umunsi wa ‘St Valentine’

301

Hashize iminsi mike umunyarwenya akaba n’umunyakamukuru Rusine Patrick ashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukobwa maze ivugisha benshi ndetse bivugwa ko bakundana. Kuri uyu munsi w’abakundana yongeye kwerekana uyu mukobwa ahamya umudendezo w’urukundo barimo.

Si ubwambere Rusine atangaza ko uyu ari umukunzi we kuko no mu minsi yashize nibwo yerekanye uyu mukobwa witwa UWASE Iryn Nizra maze yemeza ko ari umukunzi we ndetse amakuru avuga ko aba bombi bamaze igihe bakundana yewe ko bashobora no gukora ubukwe mu gihe cya vuba.

Kuri uyu wa gatatu ubwo hizihizwa umunsi wa Mutagatifu Valentine wahariwe abakundanye, Rusine Patrick ntiyatanzwe mu kwifuriza umunsi mwiza umukunzi we.

Rusine yanyarukiye kuri Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 (Story) maze ashyiraho ifoto yerekana ko uyu mukunzi we ariwe uba muri wallpaper ya telefone ye ndetse ashyiramo indirimbo ‘Valentine’ ya Andy BUMUNTU basanzwe banakorana kuri Kiss F.M.

Ubutumwa Rusine yashyize kuri Instagram story yifuriza umukunzi we Iryn umunsi mwiza wa ‘St Valentine’

 

Rusine kandi yanditseho amagambo yo mu rurimi rw’icyongereza gusa ugenekereje mu Kinyarwanda yagira ati;”By’umwihariko kuri uyu munsi, reka nizere ko wiyumva nk’uko ngukunda n’uko ndi umunyamugisha kuba ngufite mu buzima bwange.

Yakomeje agira ati;“Umunsi mwiza w’abakundana Iryn.”