Umunyamakuru MURINDAHABI Irénée yapfushije nyina umubyara

522

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo inkuru mbi yasakaye ko umubyeyi w’umunyamakuru MURINDAHABI Irénée yitabye Imana azize uburwayi yaramaranye iminsi.

Abinjujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Irénée yashyize hanze ibiganiro byanyuma yagiranye na nyina mbere y’uko atabaruka, ni nabwo yatangaje iyo nkuru y’akababaro.

Muri ubwo butumwa, Irénée yumvikana yihanganisha nyina mu burwayi bwe, akamusaba kwizera Imana.

Umubyeyi wa Irénée yaramaze igihe arwaye kuko kuva muri Nzeri umwaka wa 2023 yararwaye kandi arembye.