Jean Lambert Gatare wabaye umunyamakuru ku bitangazamukuru bitandukanye birimo Radiyo Rwanda na Isango Star yitabye Imana azize uburwayi nk’uko tubikesha ikinyamakuru IGIHE.
Amakuru avuga ko Gatare yaguye mu Buhinde aho yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza.
Amakuru y’urupfu rwa Gatare wamenyekanye ndetse agakundwa cyane mu mikino no kwamamaza yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Werurwe 2025.
Gatare ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu itangazamakuru rya Siporo, haba mu kogeza umupira no kuvuga amakuru y’imikino, akagira indi mpano yihariye yo kwita abakinnyi amazina bitewe n’imyitwarire yabo mu kibuga.
Mu bakinnyi yise amazina, harimo Bokota yise igikurankota, Haruna yise Fabregas, Twagizimana Fabrice yise Ndikukazi, Ndayishimiye Eric yise Bakame, i Rubavu ahita muri Brezil kubera impano z’umupira zihakomoka, aho yemeza ko ibyo yabifashwagamo n’inararibonye mu mikino witwa Migambi.


