Umunya-Guinea Serhou Guirassy ni umukinnyi mushya wa Borussia Dortmund

939

Umunya-Guinea w’imyaka 28 y’amavuko Serhou Guirassy wakiniraga VfB Stuttgart yamaze kuba umukinnyi mushya wa Borussia Dortmund nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino.

Mu mwaka ushize w’imikino, rutahizamu Guirassy yakiniye VfB Stuttgart imikino 28 muri shampiyona y’igihugu y’Ubudage, Bundesliga, ayitsindira ibitego 28, atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Ibi byamugize umukinnyi wa kabiri watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona nyuma ya Harry Kane wa Bayern Munich ndetse yafashije ikipe ye ya VfB Stuttgart kurangiza ari iya kabiri muri Bundesliga byahise biyiha itike yo gukina imikino ya UEFA Champions League yaherukaga gukina muri 2009.

Ibya Guirassy muri Borussia Dortmund byari byabanje kugwamo inshishi nyuma y’aho yakorewe ikizamini cy’ubuzima maze bagasanga afite imvune.

Nyuma umuyobozi wa Borussia Dortmund, Lars Ricken, yatangaje ko mu isuzuma ryongeye gukorwa kuri uyu mukinnyi ryagaragaje ko imvune ye idasaba ko abagwa ahubwo asabwa kuruhuka no kwitabwaho ari nabyo byatumye Dortmund ihita imusinyisha.

Guirassy agiye muri Dortmund atanzweho miliyoni €18, yasinye amasezerano azamugeza muri Kamena 2028.

Guirassy yavuze ko yishimiye kujya muri Dortmund ndetse ko ikimujyanye yo ari ugutwara ibikombe.

Yagize ati;”Buri muntu ureba umupira ku isi aba azi iyi kipe, umwambaro w’umuhondo n’umukara, igikuta cy’umuhondo. Nishimiye kuba ndi hano n’abakinnyi bashya tugiye gukinana.

Yakomeje agira ati;”Intego inzaye hano ni gutwara ibikombe. Ikipe yanabigaragaje ko bishoboka mu mwaka ushize w’imikino ubwo yageraga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Serhou Yadaly Guirassy yavukiye Arles mu Bufaransa tariki 13 Werurwe 1996 ku babyeyi bakomoka muri Guinea, yakiniye ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa y’abatarengeje imyaka 16, 19 na 20 gusa muri 2022 abonye ko bizagorana kubona umwanya mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa nibwo yatangiye gukinira Guinea.