Umunya-Czech niwe wegukanya ikamba rya Nyampinga w’isi (Miss World)

901
Miss World 2024

Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Czech niwe watsindiye ikamba rya Nyampinga w’isi 2024 mu irushanwa ryabereye mu Buhinde ahigitse abandi bakobwa 112 bari bahagarariye ibihugu byabo bitarimo u Rwanda.

Ibirori byo gutora Nyampinga w’isi ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Werurwe 2024 ribera mu Buhinde mu Mujyi wa Mumbai muri Jio World Convention Centre.

Krystyna Pyszková w’imyaka 23 y’amavuko yegukanye ikamba rya  Nyampinga w’isi ahigitse abarimo Yasmina Zeytoun wo muri Lebanon, Aché Abrahams wo muri Trinidad & Tobago na Lesego Chombo wo muri Botswana bari bageze mu kiciro cya nyuma.

Pyszková ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko wiga ibijyanye n’amategeko no kwiyerekana (Model). Kimwe mu byo yagarutseho agomba kwibandaho ni ugukuraho imyumvire idahwitse n’icyasha gishyirwa ku bakobwa bari mu mihango.

Yagize ati;”Kuba umugore/umukobwa ni impano rero imihango ntiyagafashwe nk’ikizira (Taboo).

Pyszková yambitswe ikamba rya Nyampinga w’isi 2024 asimbuye Nyampinga Karolina Bielawska wo muri Pologne watwaye iri kamba muri Werurwe 2024.

Pyszková abaye Nyampinga w’isi wa kabiri ubayeho ukomoka muri Repubulika ya Czech nyuma ya Taťána Kuchařová wegukanye iri kamba muri 2006.

Miss World yabaga ku nshuro yayo ya 71 mu mateka ntabwo umwaka ushize wa 2023 ntabwo yigeze iba kubera iyo muri 2021 yari yaratinze kuba.